Ari ukubyara abakobwa gusa n'abahungu gusa wahitamo iki?:Uyu mubyeyi ari mu gahinda ko kuba yaratawe n'umugabo kuko yabyaye abakobwa gusa

Ari ukubyara abakobwa gusa n'abahungu gusa wahitamo iki?:Uyu mubyeyi ari mu gahinda ko kuba yaratawe n'umugabo kuko yabyaye abakobwa gusa

Umwali Isabelle avuga ko umugabo we yamutanye abana batanu amuziza ko yabyaye abakobwa gusa none ubu ubuzima babayemo ni ihurizo rikomeye kuko no kubona uko bikora ku munwa bitaborohera. Avuga ko uko yabyaraga, aho gushimwa nk’abandi babyeyi ahubwo umugabo we yamubwiraga ko ntacyo yabyaye.

Uyu mubyeyi w’imyaka 38 avuga ko yashatse akiri muto afite imyaka 17 y’amavuko gusa kuko umugabo we yamutwaye ku ngufu.

Ati “Naje kubyara umwana wa mbere w’umukobwa mfite imyaka 18. Nabyara umugabo akambwira ko ntakintu nabyaye ahubwo nabaciriye umuryango.”

Ubwo ngo ayo magambo yatangiye kuyamubwira akibyara umwana wa mbere amuziza kuba yabyaye umukobwa, icyakora kuri we yumvaga bizashira kuko yatekerezaga ko bazakomeza kugenda babiganiraho.

Ubwo babyaraga ubuheta, na bwo babyaye umukobwa akomeza kumubwira ayo magambo y’imenamutwe ariko na bwo bakomeza kwizera ko bazagera aho bakabyara umuhungu.

Isabelle avuga ko ubwo yari atwite inda ya gatanu, umugabo yamusabye kujya kunyura mu cyuma ngo barebe igitsina cy’umwana atwite, basanga na we ni umukobwa, noneho bihumira ku mirari.

Ati “Kuva icyo gihe no kuduhahira cyari ikibazo. Nkomeza kugira ubuzima bugoye, nkajya gushaka ibiraka, nkaterera abantu amapasi, nkafurira abantu kugira ngo mbone ko abana banjye babona icyo barya.”

Ngo byageze aho umugabo arerura amutana bariya bana batanu b’abakobwa noneho ubuzima bukomera kuva ubwo kuko yabuze amafaranga y’ubukode bw’inzu ku buryo byageze n’aho ajya gucumbika kuri station ya Polisi we n’abakobwa be batanu.

Isabelle uvuga ko kuri station ya Polisi bahamaze ibyumweru bitatu bakaza kuhava, avuga ko ubuzima bubagoye kuko no kubona uko barya bitaboroheye ndetse ngo n’imyigire y’abana ni ikibazo.

Uyu mubyeyi yabyaye abakobwa batanu umugabo aramusiga

Inkuru y'UKWEZI