As Kigali tuyifiteho amakuru ahagije ari butume tuyitsinda- Javier Martinez

As Kigali tuyifiteho amakuru ahagije ari butume tuyitsinda- Javier Martinez

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza yatangaje ko yafashe umwanya uhagije wo kwiga ikipe ya As Kigali bityo ko umukino w’igikombe kiruta ibindi kuri uyu wa kabiri awizeyemo intsinzi.

Espinoza ugiye gukina umukino we wa mbere muri Rayon Sports, yabwiye itangazamakuru ko ikipe ye yabonye umwanya wo kuyireba neza mu mwiherero w’i Ngoma, bityo ko intumbero ari umukino wa Super cup bafitanye na As Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri.

Ati: “Ikipe ya As Kigali twarayikurikiranye banakinnye ejobundi muri Confederation Cup, nanarebye amashusho menshi y’imikino yabo nzi imikinire yabo. Na bo ndabizi ko batuzi bityo nakwizeza abafana ko bazareba umukino mwiza.”

Espinoza afite icyizere cyo gutsinda As Kigali

Uyu mutoza w’imyaka 47 wasinye amasezerano y’umwaka umwe, iki gikombe gikinirwa none kiri mu byo yasabwe kwegukana, ikintu kuri we asanga kizakunda akurikije abakinnyi afite.

“Buri kipe yose twayizeho kuva kuri APR kugeza kuri Gasogi ariko cyane cyane As Kigali kuko ari yo tugiye gukina. Dufite abakinnyi beza rwose ntakuntu tutazwata ibikombe”.

Rayon Sports ni yo kipe ya mbere mu Rwanda ndetse no mu karere irakomeye kuko ndi no muri Uganda nari nyizi cyane ko ihora ihagararira u Rwanda mu mikino nyafurika.

Ku ruhande rwa As Kigali, kapiteni wayo Haruna Niyonzima we yatangaje ko yubaha Rayon Sports ariko ko na bo batari buze kuri Stade Amahoro baje kwifotoza.

Ati: “Rayon Sports ni ikipe nkuru twubaha ariko natwe turiteguye nka As Kigali kandi turifuza gutangira neza”.

Ni umukino utangiza shampiyona aho buri kipe yakwifuza gutsinda kugira ngo itangirane morale. Turifuza kwitwara neza ku mukino wa Rayon maze bizanadufashe ku mukino wo kuwa gatanu.”

Haruna ngo asanzwe amenyereye gukina n'amakipe yahozemo

Umukino nk’uyu umwaka ushize wari wabereye I Rubavu aho APR FC ya Dr Petrovic yari yashoboye kuhatsindira Mukura VS ibitego 2-0 ihita yegukana igikombe rukumbi yatwaye mu mwaka wa shampiyona twashoje.

Aya makipe yombi afite abatoza bashya n’abakinnyi bashya, akaba yaherukaga guhurira mu mukino wa gicuti ubwo yarimo yitegura amarushanwa nyafurika, umukino wari warangiye Rayon Sports itsinze bigoranye ku gitego 1-0 kuri stade ya Kigali, mu gihe nyuma yaho bongeye guhurira kuri stade Amahoro bahanganyiriza igitego 1-1.