AS Kigali yari PSG umwaka ushize ishobora gutakaza abakinnyi benshi bakomeye

Umwaka ushize w’imikino wa 2017-2018 ikipe y’umujyi wa Kigali AS Kigali niyo kipe yabimburiye andi yose ku isoko ryigura n’igurisha ndetse itanga amafaranga menshi kuko yakoze gahiko ko kugura umukinnyi uhenze cyane Nshuti Dominique Savio imukuye muri Rayon Sports kuri Miliyoni 16,imodoka n’inzu ndetse igura abafana muri iyi kipe yamabara ubururu n’umweru uretse ko batayitinzemo.

AS Kigali yari PSG umwaka ushize ishobora gutakaza abakinnyi benshi bakomeye
5qmedias

Umwaka ushize w’imikino wa 2017-2018 ikipe y’umujyi wa Kigali  AS Kigali niyo yabimburiye andi yose ku isoko ryigura n’igurisha ndetse itanga amafaranga menshi kuko yakoze gahiko ko kugura umukinnyi uhenze cyane Nshuti Dominique Savio imukuye muri Rayon Sports kuri Miliyoni 16,imodoka n’inzu ndetse igura abafana muri iyi kipe yamabara ubururu n’umweru uretse ko batayitinzemo.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa shampiyona, AS Kigali yari yagenewe ingengo y’imari ya miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, kugira ngo ibashe guhanganira igikombe cya shampiyona ariko ntiyabigeraho kuko yasoje ari iya kabiri inyuma ya APR FC,Ishobora gutakaza abakinnyi 12.

Uyu mwaka w’imikino tugiye gutangira ntabwo iby’isoko ryigura n’igurisha ririmo gushyuha nk’umwaka ushize ahanini bigaterwa n’uko Shampiyona y’umwaka ushize yatinze kuko kugeza n’ubu ikipe ya APR FC yatwaye igikombe ntiragihabwa ndetse bigaragara ko ntagahunda yo kugitanga vuba mu gihe Shampiyona y’umwaka utaha uri hafi gutangira.

Mu ikipe ya AS Kigali hari abakinnyi bakomeye benshi basoje amasezerano yabo, muri bo twavuga nka Kayumba Soteri myugariro ngenderwaho muri iyi kipe ndetse no mu kipe y’igihugu,Bishira Latif n’abandi benshi bari mu biganiro n’ikipe  ya Police FC.

Ikibazo AS Kigali ihuriyeho n’andi makipe afashwa n’uturere nuko ingengo y’imari yajyaga mu makipe y’uturere igiye kugabanywa bikaba bivuze ko amafaranga yajyaga muri ayo makipe azagabanuka,uko  yitwaye ku isoko ryigura n’igurisha umwaka ushize uyu mwaka bishobora guhinduka.

AS Kigali ni imwe mu makipe yakoresheje amafaranga menshi mu igura n’igurisha umwaka ushize kuko byageze igihe abantu bayigereranya na PSG yo mu Rwanda kuko PSG yo mu gihugu cy’Ubufaransa yari yaguze abakinnyi barimo Neymar na Mbappe ku mafaranga menshi.

Abarebera hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda bavuga ko imbaraga AS Kigali yari yashyize mu ikipe umwaka ushize ntiyitware neza bishobora kuyigiraho ingaruka mbi,kuko iyi kipe yabuze igikombe cya Shampiyona aho yaje ku mwanya wa 2 ndetse mu gikombe cy'amahoro isezererwa hakiri kare na Mukura Victory Club yagitwaye.

Mbitezimana Isaac-Ibisigo.com