Avoka n’imvange: Ifunguro riri kunyura Young Grace witegura kubyara

Avoka n’imvange: Ifunguro riri kunyura Young Grace witegura kubyara

Umuhanzikazi Young Grace witegura kwibaruka imfura ngo hari byinshi byahindutse mu mibereho ye bitewe no gutwita birimo ibinyanye n’imirire ubu uri kwikundira kurya Imvange iherekejwe n’urubuto rwa Avoka.

Uyu muhanzikazi w’umuraperi avuga ko gutwita kwe ari amahirwe kuko hari benshi bifuje urubyaro bakarubura.

Avuga ko mu gihembwe cya mbere agitwita yabanje kuzinukwa bimwe mu biribwa yari asanzwe akunda.

Ati “Bwa mbere ntaramenyera nari natangiye gutoranya ibyo kurya kuko icyo gihe numvaga nanze ibiribwa byinshi cyane cyane ibitunguru kuko numvaga biri kunukira.”

Ubu ngo yamaze kumenyera asigaye arya indyo zitandukanye kandi nta kurobanura. Buri saha ngo aba ashaka kurya ariko akarya duke.

Ati “Ubu ndi guporeza cyane sinavuga ngo ndya kangahe ku munsi ariko ni kenshi pe kuko buri saha ndarya ariko nkafata duke…Gusa ibiryo biri kungwa neza cyane ni Avoka n’imvange y’ibirayi n’ibishyimbo.”

Mu buryo bwo kugorora umubiri ngo buri mugoroba akora Siporo y’urugendo rw’amaguru ruva aho atuye ku murenge wa Nyakabanda akagera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Akanyuzamo agakora na siporo yo koga.