Bamporiki yemeza ko yasuye Idamange, amugira inama yo guceceka arabyanga

Yasubizaga uwitwa Yuri Avimo ku rubuga rwa Twitter, washyize ahagaragara videwo ya Idamange avuga ko uyu muyobozi yamusanze mu rugo inshuro ebyiri, amubaza icyo yifuza kugira ngo aceceke, ariko akanangira.
Muri iyi videwo, Idamange avuga ati: “Mfite record, ndayifite, ndayifite. Batumye umuntu witwa Bamporiki, aza iwanjye, iminsi ibiri, yaje ku wa Kane, agaruka ku wa Gatandatu (mu cyumweru gishize), iyo minsi yose anyingingira kubonana na we, narabyanze.”
Ngo Hon. Bamporiki yamubajije ati: “Urifuza iki Idamange kugira ngo uceceke?” Idamange we avuga ati: “Uceceke? Inyungu nta yindi ni uguceceka? Abanyarwanda bakoze iki? […] Muzi uko nabasubije? Narababwiye nti ‘Biragatsindwa n’Uwiteka.”
Bamporiki na we yifashishije urubuga rwa Twitter, yasubije Yuri Avimo, yemeza ko yagiye kugira inama Idamange; nk’umunyamategeko n’inshuti y’umuryango w’uyu mugore.
Ati: “Zari inshingano zanjye nk’umunyamategeko n’inshuti y’umuryango kumwibutsa ibyaha n’ibihano byabyo biteganywa n’amategeko. Ibyo ntewe ishema no kuba narabikoze. Iyo ntabikora, igihe namaze mu ishuri ry’amategeko cyari kuba cyarabaye imfabusa.”
Igisubizo cya Hon. Bamporiki
It was my responsibility as lawyer & family friend to remind her of
Crimes and punishment as provided for in the Laws. That is what i proudly did.
Otherwise, the time i spent in the school of law would have been in vain. We know each other since 2003. Never bring nonsense here.— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) February 15, 2021
Hon. Bamporiki kandi yabwiye Avimo ko aziranye na Idamange kuva mu mwaka w’2003.
Idamange yatawe muri yombi mu masaa kumi yo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021, akaba akekwaho guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.
Idamange amaze iminsi avugwa cyane, bitewe n’ibiganiro akorera ku rubuga rwa YouTube
Isaac Mbitezimana Jan 30, 2021 0
Isaac Mbitezimana Oct 30, 2020 0
Total Vote: 113
YegoTotal Vote: 111
YegoTotal Vote: 189
APR FCTotal Vote: 153
Rayon SportsTotal Vote: 293
YegoTotal Vote: 274
YegoTotal Vote: 314
YegoTotal Vote: 354
YegoTotal Vote: 449
YegoTotal Vote: 363
YegoTotal Vote: 400
YegoTotal Vote: 573
IrahariTotal Vote: 398
YegoTotal Vote: 379
YegoTotal Vote: 453
YegoTotal Vote: 402
YegoTotal Vote: 489
YegoTotal Vote: 493
Yego