Bamwe mu Bakongomani bababajwe n’uko Perezida wabo yatashye ubukwe yishimisha kandi hari ibibazo byinshi agomba gukemura

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2020 ni bwo Perezida Tshisekedi n’umufasha we, Denise Nyakeru bitabiriye ubukwe bwa Pasiteri Lord Lombo na Eunice Dalo, bwabereye ku ngoro ndangamurage y’igihugu.
Abarimo uwitwa Bukasa Nkongolo bazamuye iki kibazo, bibutsa ko mu Ntara ya Ituri na Kivu zombi hamaze igihe hakorwa ubwicanyi. Babona ko ibyo byakabaye impamvu yo guhaguruka agakora ibishoboka byose ahagangana n’ibi bibazo, kuruta kujya kwishimisha mu birori n’ubukwe.
Undi yavuze ko Umukuru w’Igihugu atari uku yitwara mu gihe abaturage bugarijwe n’ibibazo. Ati: "Iyo uyoboye igihugu nka RDC, wirinda mu birori nk’ibyo, ahubwo byibuze woherezayo abajyanama bawe. Abantu barapfa buri munsi ariko Fatshi (Tshisekedi) we afite igihe cyo kwishimisha."
N’ubwo bamwe banenze Perezida Tshisekedi kandi, hari abatemeranya nabo, bibaza niba Umukuru w’Igihugu adafite uburenganzira bwo kwitabira ubukwe n’ibirori by’inshuti ye, bitewe n’abamaze igihe bicirwa mu burasirazuba bw’igihugu..
Uwitwa Flory yabajije ati: "Ni iyihe ngingo mu Itegekonshinga ibuza Umukuru w’Igihugu gutaha ubumwe bw’inshuti ye? Ese uratekereza ko tugomba guhagarika ibirori, ngo ni uko abantu bicirwa mu burasiraszuba bw’igihugu?"
Intara ya Ituri abarimo Bukasa bashingiyeho banenga Perezida Tshisekedi imaze imyaka n’indi iberamo ubwicanyi. Nk’urugero kuva tariki ya 8 kugera tariki ya 10 Nzeri, umutwe wa ADF wishe abasivili 35. Mu myaka itatu ishize, ADF imaze kwica abasivili barenga 890 mu burasirazuba bw’igihugu nk’uko byagaragaye muri raporo ya Kivu Security Barometer.
Ubu ntiharamenyekana impamvu iby’ubu bukwe babitinzeho cyane kandi n’ubusanzwe Tshisekedi kuva yajya ku butegetsi yaratahaga ubukwe. Ubwo burimo ubwa Vital Kamerhe n’umugore we, Hamida Chatur.
Isaac Mbitezimana Dec 23, 2020 0
Isaac Mbitezimana Jan 17, 2021 0
Isaac Mbitezimana Dec 5, 2020 0
Isaac Mbitezimana May 22, 2019 0
Tombora y’uko amakipe azahura muri 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, yasize...
Total Vote: 98
YegoTotal Vote: 101
YegoTotal Vote: 173
APR FCTotal Vote: 148
Rayon SportsTotal Vote: 286
YegoTotal Vote: 270
YegoTotal Vote: 301
YegoTotal Vote: 350
YegoTotal Vote: 445
YegoTotal Vote: 362
YegoTotal Vote: 398
YegoTotal Vote: 572
IrahariTotal Vote: 395
YegoTotal Vote: 377
YegoTotal Vote: 449
YegoTotal Vote: 399
YegoTotal Vote: 486
YegoTotal Vote: 488
Yego