Basketball: Ikipe ya Uganda iri mu Rwanda yangiwe gutaha kubera ideni rya Hotel

Basketball: Ikipe ya Uganda iri mu Rwanda yangiwe gutaha kubera ideni rya Hotel
Ikipe ya Uganda ya Basketball (The Silverbacks) yitabiraga irushanwa rya AfroBasket riri kubera mu Rwanda, yangiwe gusohoka muri hoteli Park Inn icumbitsemo bitewe no kubura amafaranga yo kuyishyura.

Umunyamakuru w’igitangazamakuru Kawowo Sports gikora inkuru za siporo, Baron Edgar kuri uyu wa 3 Nzeri 2021 yabitangarije ku rubuga rwa Twitter, anagaragaza impungenge y’uko kuguma muri hoteli kw’iyi kipe yamaze gusezererwa mu irushanwa, bizayongerera umutwaro w’ideni.

Edgar yagize ati: “The Silverbacks yangiwe kuva muri hoteli Park Inn kugeza igihe izishyurira amadeni kandi kugumamo bizazamura amadeni asanzweho.”

Perezida w’ishyirahamwe rya Basketball muri Uganda, Nasser Sserunjogi aherutse kwandikira Umunyamabanga wa Leta muri ushinzwe siporo, amusaba gufasha ikipe ikayishyurira ideni rya hoteli, ntihere mu Rwanda.

Sserunjogi yatangaje ko ishyirahamwe rya Basketball ku Isi n’u Rwanda byari byabahaye tariki ya 29 Kanama 2021 nk’igihe ntarengwa cyo kuba bishyuye iri deni. Gusa bigaragara ko ntacyo iyi kipe irafashwa, ari yo mpamvu yafatiriwe.

The Silverbacks yasezerewe muri iri rushwa n’ikipe y’igihugu ya Cape Verde, yayitsinze amanota 79 kuri 71 muri ½ cy’irangiza kuri uyu wa 2 Nzeri 2021.

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
1
wow
0