Basketball U18: u Rwanda rwatsinzwe na Angola

Nyuma yo gutsinda Algeria na Tunisia, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 ya Basketball kuri iki Cyumweru tariki 26 Kanama 2018 yatsinzwe umukino wa gatatu na Angola manota 80-79 mu itsinda rya kabiri iherereyemo mu mikino nyafurika y’abatarengeje imyaka 18 ikomeje kubera mu gihugu cya Mali.

 Basketball U18: u Rwanda rwatsinzwe na Angola
Fiba Afrique Photo

Nyuma yo gutsinda Algeria na Tunisia, ikipe y’igihugu y’u Rwanda
y’abatarengeje imyaka 18 ya Basketball kuri iki Cyumweru tariki 26
Kanama 2018 yatsinzwe umukino wa gatatu na Angola manota 80-79 mu
itsinda rya kabiri iherereyemo mu mikino nyafurika y’abatarengeje
imyaka 18 ikomeje kubera mu gihugu cya Mali.


Wari umukino wa gatatu ku ruhande rw’u Rwanda ukaba umukino wa kabiri
kuri Angola nyuma y’uko u Rwanda rutsinze Algeria na Tunisia mu gihe
Angola yo ibitse iki gikombe yatsinzwe umukino wa mbere na Senegal.

Ni umukino utagaragayemo ikinyuranyo kuko ikipe y’igihugu ya Angola
yasozaga agace k’umukino iri imbere ariko itashyizemo amanota menshi
kuko agace ka mbere k’umukino karangiye Angola iri imbere ku manota
14-13 mu gihe agace ka kabiri ko karangiye Angola yashizemo
ikinyuranyo cy’amanota 8 kuko karangiye ku manota 39-31.

Mu gace ka gatatu k’umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzemo
amanota 18 mu gihe Angola yo yatsinzemo amanota 14 kaje kurangira
Angola ikiri imbere n’amanota 53-49 mu gihe mu gace ka nyuma u Rwanda
rwatsinzemo amanota 30 naho Angola igatsinda 27 gusa ntibabujije
Angola gucyura amanota abiri y’umunsi itsinze ku cyinyuranyo cy’inota
rimwe gusa 80-79.

Ngoga Elias w’ u Rwanda niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino
kuko yinjije amanota 18 mu gihe Selton Ricardo Fernandes Miguel wa
Angola we yinjije amanota 13.
kuri uyu wa mbere u Rwanda ruraruhuka ruzongere gukina kuwa Gatatu
tariki 29 Kanama 2018 rukina n’ikipe y’igihugu ya Senegal.

Mutabazi Fils-Ibisigo.com