Basketball U18:u Rwanda rwasoje ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindwa na Senegal

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Senegal amanota 99-70 kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kanama 2018, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje imikino yo mu itsinda rya 2 iri ku mwanya wa 3 nyuma ya Senegal na Angola zayitsinze.

Basketball U18:u Rwanda rwasoje ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindwa na Senegal
5qmedias

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Senegal amanota 99-70 kuri uyu
wa Gatatu tariki 29 Kanama 2018, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje
imikino yo mu itsinda rya 2 iri ku mwanya wa 3 nyuma ya
Senegal na Angola zayitsinze.

Gusa ikipe y’u Rwanda ntibyayibujije kugera muri ¼ cy’irangiza
mu mikino nyafurika y’abatarengeje imyaka 18 irimo kubera mu gihugu
cya Mali.
Ni umukino ikipe y’igihugu ya Senegal yayoboye kuva utangiye kugeza
urangiye kuko agace ka mbere k’umukino karangiye iri imbere n’amanota
27-9 mu gihe agace ka kabiri k’umukino Senegal yari ifite 53 kuri 27
y’u Rwanda.
Agace ka gatatu k’umukino karangiye Senegal ikiyoboye n’amanota 76-49
mu gihe agace ka nyuma ko karangiye Senegal ibonye intsinzi ku manota
99-70 yanahise isoza imikino yo mu itsinda rya kabiri iri ku mwanya wa
mbere idatsinzwe umukino n’umwe.
Amakipe ane muri buri tsinda niyo yazamutse muri ¼ aho u Rwanda
rwasoje iyi mikino ruri ku mwanya wa gatatu ruzahura na Misiri yasoje
ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya mbere.
Ikipe ya Cote d’Ivoire yari iherereye mu itsinda rya kabiri yo
ntiyigeze ikina iyi mikino kuko yikuye mu irushanwa ku munota wa
nyuma.
Uko amakipe yasoje imikino yo mu matsinda akurikirana
Itsinda A
Mali amanota 10
Misiri amanota 9
DR Congo amanota 8
Libya amanota 7
Uganda amanota 6
Guinea amanota 5
Itsinda B
Senegal amanota 8
Angola amanota 7
Rwanda amanota 6
Tunisia amanota 5
Algeria amanota 4
Cote d’Ivoire amanota 0