Benshi bacitse ururondogoro kubera uburanga bw’abakobwa ba baganga bambaye umweru(AMAFOTO)

Benshi bacitse ururondogoro kubera uburanga bw’abakobwa ba baganga bambaye umweru(AMAFOTO)

Amafoto y’abakobwa biga mu ishuri ry’Ubuvuzi n’Imiti ( UR School of Medicine & Pharmacy) ubwo bari mu muhango wo kwambikwa imyenda yera y’umurimo w’abanganga yatumye benshi bacika ururondogoro kuri Twitter.

Aba banyeshuli baheruka kwambikwa iyi myenda yera ibemerera kwinjira mu buganga tariki ya 8 Mutarama 2020,batumye benshi biganjemo abagabo bacika ururondogoro kubera uburanga bwa bamwe mu bakobwa bambitswe aya makanzu barimo Umuhoza Simbi Fanique wabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2017.

Mu butumwa bwinshi bwacaracaye ku mafoto uyu Fanique yashyize kuri Twitter bwagaragaje ubwuzu aba bakobwa bakiranwe n’abagabo aho bamwe bavugaga ko bazajya bajya kwivuza batanarwaye.

Umwe mu yagize ati “Nemeye kuzaba case of study.Undi nawe yanditse ati ” Ubu se byakumarira iki kujya duhora tuza kwivuza tutanarwaye.?”

Mu gutebya cyane umwe yagize ati ” Ndahamya ntashidikanya ko aba baganga bavura Ministeri y’uburezi igakira rwose.”

Urwenya rwo kwakira aba bakobwa rwakomereje kuri umwe wavuze ati “Tugiye kujya duhora kwa muganga nyine nta kundi", mu gihe hari uwamwunganiye ati “Njye namaze kurwara kare.”

Benshi mu bavuze ku mafoto y’aba bakobwa,batangariye uburanga bwabo ndetse ntibahisha kubabwira ko ari beza.