Benshi batunguwe no kubona Ben na Angella abirabura babyara umwana w'umuzungu

Benshi batunguwe no kubona Ben na Angella abirabura babyara umwana w'umuzungu
Akenshi ntibikunze kubaho ko abirabura babyara abazungu cyangwa se abazungu bakabyara abirabura ariko muri Nigeria byabayeho aho abirabura babyaye umwana w'umuzungu,umugabo n'abandi benshi bahise bemeza ko uwo mugore yaciye inyuma umugabo we.
Ibi byabaye ku muryango wa Ben na Angella bose bakomoka mu gihugu cya Nigeria aho babyaye umwana w'umuzungu.Igihe Ben se w'umwana yageraga mu bitaro aho umwana yavukiye byaramutangaje cyane ubwo yari akubise amaso uwo mwana.
Ntakindi cyahise kiza mu mutwe we uretse gukeka ko umugore we Angella yamuciye inyuma kuko abandi bana babanje kubyara bari abirabura nka se na nyina.
Nyuma yaje kubaza muganga aramusobanurira amwimvisha ko bishoboka ko yabyara umuzungu kandi ari umwirabura ariko bikaba byaba ku muntu umwe muri Miliyoni.
Ibyo ntibyagarukiye aho kuko Ben yanze kubyemera akoresha DNA ashaka kureba neza koko uwo mwana bahuje amaraso,yaje gusanga koko ariwe wamwibyariye umugorewe Angella ataramuciye inyuma.
Ibi byabaye nk'igitangaza ndetse bivugisha abantu benshi ku isi binyuze ku mbugankoranyambaga ndetse kugeza ubu bamwe ntibaremera ko icyo gitangaza kibaho.
Umwana wa 3 yaje ari umuzungu neza neza mu gihe abandi ari abirabura
Ben na Angella barikumwe n'abana babo nyuma yo kumenya koko ko umwo mwana w'umuzungu ari uwe