Bertrand twamugereranya n’abakinnyi nka ba Jimmy Gatete, Tambwe Diouf, Kalulika Dieudonné, Mémé Tchité, ni umukinnyi mwiza cyane-KNC

Bertrand twamugereranya n’abakinnyi nka ba Jimmy Gatete, Tambwe Diouf, Kalulika Dieudonné, Mémé Tchité, ni umukinnyi mwiza cyane-KNC

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yagereranyije umukinnyi mushya yasinyishije, Iradukunda Bertrand, n’abarimo Jimmy Gatete, Kalulika Dieudonné n’abandi bakomeye banyuze mu Rwanda.

Ku wa Kabiri nibwo Gasogi United yerekanye Iradukunda Bertrand wakiniraga Mukura Victory Sports nk’umukinnyi mushya, nyuma y’uko uyu musore w’imyaka 24 asinye imyaka ibiri ishobora kongerwa.

Nyuma yo gusinyisha uyu mukinnyi, KNC yavuze ko ari umwe mu bifujwe n’umutoza Guy Bukasa, akaba ari we Munyarwanda wari uhagaze neza mu bashaka ibitego.

Ati “Guhitamo Bertand bifite impamvu. Ni umwe mu bakinnyi bifujwe n’umutoza mu kubaka ubusatirizi ari nacyo kibazo twari dufite gikomeye. Niwe wa mbere mu Banyarwanda mu bamaze gutsinda ibitego byinshi kuko yari amaze gutsinda 12 kandi n’iyo Shampiyona isozwa yari kuba uwa mbere muri bose."

Kugeza ku munsi wa 24 wa Shampiyona, Iradukunda Bertrand watsinze ibitego 12, yarushwaga bitatu n’Umunya-Nigeria, Babuwa Samson ukinira Sunrise FC mu gihe Umurundi Shabani Hussein ‘Tchabalala’ wa Bugesera FC, afite ibitego 13.

KNC yamugereranyije n’abarimo Jimmy Gatete kugeza ubu ufatwa nka rutahizamu mwiza w’Umunyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati " Ni umukinnyi uwo ariwe wese yakwifuza kuba yagura...uwifuza kubaka ubusatirizi bukomeye kandi ni umukinnyi ukiri muto, ufite ubwenge, imbaraga, ushobora kugutsinda aho ariho hose ni Bertrand mu bakinnyi b’Abanyarwanda bahari. Kandi urareba ugasanga ari umukinnyi ukora kandi ufite ikinyabupfura [...] Bertrand tukaba twamugereranya n’abakinnyi nka ba Jimmy Gatete, Tambwe Diouf, Kalulika Dieudonné cyangwa Mémé Tchité, ni umukinnyi mwiza cyane."

Iradukunda Bertrand yabaye umukinnyi wa mbere mushya wasinyishijwe na Gasogi United ndetse iyi kipe yakinnye icyiciro cya mbere ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, ni yo ya mbere yasinyishije umukinnyi mu buryo bweruye, aho ayandi abikora mu ibanga bitewe n’uko hataratangazwa ko shampiyona yashyizweho akadomo.