Bikomeje kuvugwa ko Foromina wo muri Papa Sava yaba ari mu rukundo na Diamond

Bikomeje kuvugwa ko Foromina wo muri Papa Sava yaba ari mu rukundo na Diamond

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byifashishije ifoto y’umunyarwandakazi wamamaye mu Rwanda mu mwuga wo gukina filime Niyomubyeyi Noella wamamaye nka Foromina muri papa sava byamushyize mu majwi ko yaba ari mu rukundo na Diamond Palatnumz.

Ni inkuru kandi yisubanuyeho ku binyamakuru byo mu Rwanda,yabihakanye ndetse ngo ntibakwiranye.Ninde urenze muri bo bombi?

Yagize atiImbuga nkuranyambaga zo muri Tanzania zamvuze mu rukundo na Diamond ku bw’ifoto yasakaye yanjye.Ahhh… ntabwo namwemera ariko nawe birashoboka gusa njye ntabwo nabijyamo ikindi sinavuga ko ari umugabo w’inzozi zajye z’ejo hazaza.”

Uyu mukobwa kandi avugwa mu rukundo n’umukinnyi wa Filime Papa Sava hari n’amakuru avuga ko baba bitegura ubukwe mu mpera z’Ukuboza uyu mwaka,gusa ngo si ngombwa kugira icyo abivugaho igihe kizabyivugira.

Uyu mukobwa mu buzima busanzwe ngo akunda umugabo wiyubaha,uzi Imana,uzikubana,yiyubaha kandi yakira uwo ariwe, n’ibindi.

Urukundo n’umunyarwandakazi nanone Diamond yaherukaga kubivugwaho na Shadboo bombi barabihakana.