Biravugwa ko Kizito Mihigo yafashwe n’inzego z’umutekano ashaka gutoroka

Biravugwa ko Kizito Mihigo yafashwe n’inzego z’umutekano ashaka gutoroka

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020, hazindutse amakuru avuga ko umuhanzi Kizito Mihigo ashobora kuba yafashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda bikekwa ko yashakaga gutoroka.

Nubwo ariko bimeze abamufashe ntiabaramenyekana, cyane ko byavugwaga ko aya makuru ataremezwa.

Kizito Mihigo ngo yafashwe ashaka gutorokera mu Burundi, impamvu yabyo na yo ntirajya ahagaragara nk’uko aya makuru akomeje gucicikana avuga.

Bwiza.com dukesha iyi nkuru imaze kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, CIP John Bosco Kabera, atubwira ko iby’aya makuru ntabyo aramenya.

CIP Kabera ati: “Ayo makuru ntayo ndamenya.”

Iki kinyamakuru cyagerageje guhamagara Kizito , nimero ye ntiyacamo.Gikoresha n'ubundi buryo ariko amakuru abihamya arabura

Aya makuru aramutse abaye impamo, bwaba ari ubwa kabiri uyu muhanzi atawe muri yombi. Ubwa mbere ni mu 2014, ubwo byatangazwaga ko yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo ubugambanyi. Mu 2015 ni bwo Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibi byaha. Ku wa gatandatu tariki ya 15 Nzeri 2018, Kizito Mihigo n’abandi bagororwa 2139 bari bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika tariki ya 13 Nzeri 2018, barafunguwe.

Kuva yafungurwa, Kizito Mihigo yari afite uburenganzira nk’ubw’undi mwenegihugu wese, gusa akagira umwihariko wo kutajya mu mahanga nk’uko bigenda no ku bandi barimo Ingabire Victoire bafunguriwe rimwe. Kwambuka ajya mu mahanga, byaba binyuranyije n’uburenganzira Kizito Mihigo ahabwa n’urukiko. Kizito Mihigo niba yafashwe koko ashaka kwambuka, yaba yari agiye gukora iki mu Burundi? Ibyibazwa kuri aya makuru biramenyekana, inzego zibishinzwe nizibyemeza cyangwa zikabihakana.

Inkuru ya Bwiza.com