Biravugwa ko Mutsinzi Ange yamaze kwerekeza muri APR FC yamuhaye akayabo

Biravugwa ko Mutsinzi Ange yamaze kwerekeza muri APR FC yamuhaye akayabo

Myugariro Mutsinzi Ange wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze gusinyira ikipe ya APR FC yamuhaye akayabo ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda,ayisinyira imyaka 2.

Nkuko amakuru agera ku umuryango dukesha iyi nkuru abitangaza,Mutsinzi wari umaze iminsi arangije amasezerano y’amezi 6 yari afitiye Rayon Sports,yamaze gusinyira APR FC yemeye kumuha miliyoni 12 FRW yo kumugura ndetse imwemerera umushahara w’ibihumbi 700 FRW ku kwezi.

Mutsinzi wazamukiye mu ikipe ya AS Muhanga,yasinyishijwe na Rayon Sports yamuzamuriye urwego bituma yifuzwa n’amakipe akomeye yo hanze y’u Rwanda gusa abura ibyangombwa.

Mutsinzi Ange yari amaze imyaka igera kuri itatu, agiye gufatanya mu bwugarizi na Buregeya Prince,Rusheshangoga Michel na Rugwiro Herve mu ikipe ya APR FC nayo ikomeje kwiyubaka.

Mutsinzi wageze muri Rayon Sports muri 2016,yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona y’u Rwanda ndetse no kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

Uyu musore yerekeje muri APR FC nyuma y’aho Rayon Sports isinyishije Iragire Saidi yakuye muri Mukura VS ku munsi w’ejo.



Mutsinzi Ange yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC