Bitunguranye Fally Ipupa yasubitse igitaramo yagomba gukorera i Kigali,abaguze amatike barasubizwa amafaranga

Bitunguranye Fally Ipupa yasubitse igitaramo yagomba gukorera i Kigali,abaguze amatike barasubizwa amafaranga

Mu buryo butunguranye umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri DR Congo, Fally Ipupa yasubitse igitaramo yagombaga gukorera i Kigali gisoza umwaka wa 2019.

Ni igitaramo cyagombaga kuba uyu munsi tariki ya 31 Ukuboza 2019 kikabera muri Kigali Convention Center.

Uyu muhanzi bikaba byari biteganyijwe ko agomba kugera mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yiseguye ku bantu avuga ko ibitaramo bye byose byari biherutse gutangazwa ko azitabira atazabigiyemo, ngo igihe bizabera azakibamenyesha.

Yagize ati“ku bakunzi banjye bose b’i Kigali, Bujumbura na Goma, mbabajwe no kubamenyesha ko ntazitabira ibitaramo byatangajwe ko nzaririmbamo. Amatariki mashya yabyo azatangazwa vuba. Nsabye imbabazi ku ngaruka mbi bishobora gutera.”

Fally Ipupa yari agiye gutaramira abanyarwanda ku nshuro ya mbere, itike yo kwinjira muri iki gitaramo yari ibihumbi 50 mu myanya y’icyubahiro ndetse na 30 mu myanya isanzwe.