Bizimana washakishwaga hamwe na Kabuga, byemejwe ko yapfuye muri 2000

Bizimana washakishwaga hamwe na Kabuga, byemejwe ko yapfuye muri 2000

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego wasigariyeho icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), Serge Blammertz, kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gicurasi 2020 yemeje ko Bizimana Augustin wari ku rutonde rumwe na Kabuga Felicien, na Mpiranya Protais kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakekwaho hashize igihe yarapfuye.

Urwo rwego ruravuga ko bikekwa ko Bizimana yapfuye muri Kanama 2000, mu gace ka Pointe Noire, muri Repubulika ya Kongo (Congo Brazaville).

Bizimana yari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma yiyise iy’Abatabaazi ari na yo yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 1998, Bizimana yashinjwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ibyaha 13 bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gutsemba abantu, ubwicanyi, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, ndetse n’ibindii bikorwa bya kunyamaswa bitesha agaciro umuntu, byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bindi byaha yashinjwaga, Bizimana ashinjwa kuba ku isonga mu rupfu rw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana, ndetse n’abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bwa LONI, ndetse n’ubwicanyi bwakorewe abasivili mu zahoze ari Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.

Inkuru ya KT