Black Lives Matter: Trump yasabye ko abasenya IBIBUMBANO by’Amateka bahanwa

Black Lives Matter: Trump yasabye ko abasenya IBIBUMBANO by’Amateka bahanwa

Perezida wa America, Donald Trump yasinye itegeko risaba ko abigaragambya bashaka gusenya ibibumbano byibutsa amateka bahanishwa gufungwa.

Itegeko rivuga ko umuntu wese wangiza ikibumbano kemewe na Leta acibwa urubanza gahanwa ‘by’intangarugero’.

Perezida Trump mu itegeko yasinye harimo ko Leta rusange yima inkunga yagenewe inkiko zo muri Leta zigize America, cyangwa Polisi zaho igihe byananiwe ‘kubahiriza ibiri muri ririya tegeko’.

IBIBUMBANO bivuga amateka ya America (cyane ajyanye n’ubucakara) byashyizwe hasi nyuma y’iyicwa rya, George Floyd w’imyaka 46 y’amavuko, Umwirabura wishwe ahejejwe umwuka n’Umupolisi w’Umuzungu tariki 25 Gicurasi 2020.

Perezida Trump yatangaje ririya tegeko ku wa gatanu nimugoroba ubwo yasubikaga igitaraganya gahunda yari afite yo kujya gukina umukino wa golf ahitwa Bedminster, muri Leta ya New Jersey, yanditse kuri Twitter ko aguma i Washington DC kugira ngo “akurikirane ko ririya tegeko n’amabwiriza byubahirizwa”.

Ati “Nasinye itegeko rikomeye rirengera ibibumbano muri America, Inzibutso, n’amashusho (y’amateka), no kurwanya ibikorwa by’urugomo bikwiye guhanwa n’amategeko. Ibihano birimo gufungwa igihe kirekire bitegereje ibyo bikorwa bitubahiriza amategeko, bibangamiye Igihugu k’Igihangange.”

Trump ashinja abigaragambya kuba abahezanguni, ndetse bafite ibitekerezo bigamije gusenya America binjiye kuri Marxism.

Ashinja abigaragambya kutamenya neza amateka ya America.

Itegeko riha gasopo abigaragambya baherutse kugera amajanja ibibumbano birimo ikiri i San Francisco cya Ulysses S Grant, wabaye Perezida wa America mu 1869 –1877, uyu akaba avugwa mu mateka y’ubucakara n’intambara z’ubwigenge bw’Abirabura.

Abigaragambya banasa ko Ibibumbano bigaragaza Yesu/Yezu w’Umuzungu bisenywa bavuga ko bigamije kugaragaza ko Abazungu basumba andi moko.

Imyigaragambyo ikomeye yadutse nyuma y’urupfu rwa George Floyd yahawe izina Black Lives Matter basaba ko Abirabura bahabwa agaciro.

Trump arifuza ko abasenya ibibumbano gisenywa