Breaking News:Jean Paul Nkurunziza wari umuvugizi wa Rayon Sports muri komite ya Sadate yeguye ku mirimo ye

Breaking News:Jean Paul Nkurunziza wari umuvugizi wa Rayon Sports muri komite ya Sadate yeguye ku mirimo ye

Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul yarangije kwegura ku mirimo ye y’ubuvugizi bw'iyi kipe.

Umwe mu bari mu boyobozi bwa Rayon Sports yabwiye FunClub dukesha iyi nkuru ko Nkurunziza Jean Paul yarangije kubabwira ko abaye ahagaritse kuba umuvugizi w’iyi kipe ikintu cyaje gitunguranye kuri benshi.

Yagize ati: “Ni byo Jean Paul yeguye ku mirimo ye. Yabivuze ariko ubuyobozi ntacyo bwari bwabitangazaho gusa amakuru rwose ni yo ko yeguye”.

Nkurunziza Jean Paul akaba afashe icyemezo cyo kwegura mu gihe Perezida we Munyakazi Sadate amaze iminsi abwirwa kwegura akanga. Uyu muyobozi akaba anaheruka gukurwa kuri iyi mirimo we na Komite ye ariko akavuga ko ababikoze nta bubasha babifitiye.

FunClub ifite amakuru ko uyu munsi ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports riri buze guterana ahari bufatwe icyemezi cy’uko badashyigikiye Munyakazi Sadate ndetse batamushaka ku buyobozi bw’ikipe yabo.

Tariki 21 Nyakanga 2019 nibwo uwari umuyobozi mushya wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko Jean Paul Nkurunziza agizwe umuvugizi w’iyi kipe aho yari asimbuye uwari umunyamabanga mukuru wayo Itangishaka King Bernard.

Munyakazi Sadate yakuweho n'akanama ngishwanama yishyiriyeho, Ahagarikwa na Ferwaga ndetse anatakarizwa icyizere n'abafana ariko ngo nta gahunda afte yo kuva muri Rayon Sports

Jean Paul Nkurunziza asanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri Radio Isango Star, wakoze imirimo y’itangazamakuru kuva 2011.

FunClub ikaba yagerageje kuvugisha uyu wari umuvugizi ariko ntabwo yitabaga Telefone ye igendanwa ndetse ntabwo yasubije ubutumwa twamwandikiye.