Bugesera: Umuyobozi wa ADEPR arashinjwa kurigisa amafaranga yagenewe kubakira uwarokotse jenoside

Bugesera: Umuyobozi wa ADEPR arashinjwa kurigisa amafaranga yagenewe kubakira uwarokotse jenoside

Umwuka si mwiza namba mu bayoboke ba ADEPR, mu Karere ka Bugesera, nyuma y’aho bakusanyije amafaranga akabakaba miliyoni ebyiri yo kubakira umuturage warokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witwa Nziyumvira Canisius, bagategereza ko yubakirwa bagaheba.

Bamwe muri aba bayoboke babwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko batiyumvisha uburyo Paruwasi 13 zatanze inkunga y’asaga miliyonoi ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha umwe mu bayoboke babo gusanirwa inzu mu 2018, akaburirwa irengero ntagire icyo afashwa.

Bavuga ko aya mafaranga akwiye kubazwa umushumba wa ADEPR mu karere ka Bugesera witwa Rwigema Donatien, kubera ko ari we wayabitse.

Umushumba wa ADEPR i Ntarama, Nteziryayo Vianney, yavuze ko aya mafaranga yose akabakaba miliyoni ebyiri afitwe n’umushumba w’iri torero mu Karere ka Bugesera, ndetse akwiye kuyabazwa n’impamvu atayakoresheje icyo yagenewe.

Yagize ati “Akwiye kubazwa ayo mafaranga yagombaga kubakirwa inzu uwarokotse jenoside kuko yateranyijwe n’abayoboke b’amaparuwasi 13 kugira ngo uyu muturage azaremerwe, anasanirwe inzu ye mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi.”

Yakomeje avuga ko uyu mushumba wa ADEPR ku rwego rw’Akarere ka Bugesera, anakwiye kubazwa impamvu yanze ko abayoboke b’iri torero bo muri aka karere, bibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi byari kuri gahunda.

Nziyumvira Canisius wagombaga gufashwa yavutse mu 1926. Avuga ko atazi impamvu yatumye adasanirwa inzu ye mu gihe ari nawe wahaye iri torero ikibanza ryubatsemo.

Yagize ati “Nta mwana ngira barabishe muri jenoside, nanjye bari bambwiye ko inzu yanjye bazayisana kuko irashaje ku buryo mba mfite ubwoba ko ishobora kungwira ariko igihe bambwiye cyarangiye idasanwe.”

Umushumba wa ADEPR mu Karere ka Bugesera, Rwigema Donatien, yavuze ko uyu muturage warokotse jenoside azasanirwa muri uyu mwaka, ahakana ko yanze ko abayoboke b’iri torero bibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ni ibihuha bikwirakwizwa n’umushumba wa ADEPR i Ntarama witwa Nteziryayo, kuko sinabyanze ahubwo ni uko byahuriranye na gahunda yo kwibuka ku rwego rw’igihugu yabereye Nyaruguru, ariko twemeranyije ko bizakorwa muri uyu mwaka kandi mu nama twagiranye n’abashumba byaravuzwe ndetse nawe yari ahari.”

Avuga ko uwo mushumba w’i Ntarama afite ibibazo mu itorero birimo kuba anywa inzoga akanagira amacumbi akorerwamo ubusambanyi ndetse ari gukurikiranwa n’itorero, ku buryo ari yo mpamvu ahora ashaka kumuharabika.