Bugesera: Undi mugabo witwa Patrick yiyahuye arapfa, bikekwa ko yabitewe n’umugore we wamutwaye abana

Bugesera: Undi mugabo witwa Patrick yiyahuye arapfa, bikekwa ko yabitewe n’umugore we wamutwaye abana

Umugabo witwa Nshimiyimana Patrick wo mu Kagari ka Gatare ya III, mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera yiyahuye yimanitse mu giti cya avoka arapfa.

Amakuru avuga ko uyu mugabo utabanaga n’umugore we witwa Umumararungu Rebecca, bari baherutse kugirana amakimbirane bituma yahukana ku buryo kuri ubu batari bakibana, ariko yari yaramusigiye abana babiri babyaranye.

Umukozi wo muri uru rugo uri mu kigero cy’imyaka 16, yabwiye ubuyobozi ko ku mugoroba wo kuwa Kabiri Nshimiyimana w’imyaka 36, yageze mu rugo asanga abana, umugore yabatwaye aribwo yajyaga mu gikoni agafata umugozi akurira igiti cya avoka.

Yakomeje avuga ko ubwo sebuja yuriraga yahise ajya gutabaza bahageze basanga yamaze kwishyira mu mugozi yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent yavuze ko uyu mugabo bikekwa ko yiyahuye ku mpamvu z’umubano we n’umugore utari wifashe neza.

Yagize ati “Nibyo koko twabimenye tugerayo dusanga yiyahuye ariko hagati aho ntituramenya icyabimuteye. Amakimbirane bivugwa ko bari bafitanye ntabwo bari bakabigeza mu buyobozi.”

Mushenyi yasabye abaturage by’umwihariko abo mu Murenge ayobora kujya bibuka gutanga amakuru y’ibibera mu ngo zabo cyane nk’ibintu biganisha ku makimbirane kandi bakitabira gahunda za leta zirimo umugoroba w’ababyeyi n’inteko z’abaturage.

Ati “Abaturage bacu tubasaba kugirana imibanire myiza no kujya batanga amakuru, kandi bakanitabira gahunda za leta kuko inyinshi nizo zikemurirwamo ibibazo nk’ibi by’amakimbirane.”