Bugesera: Wa mugabo wavugwagaho kwanduza abagore SIDA ku bushake yarashwe arapfa

Bugesera:  Wa mugabo wavugwagaho kwanduza abagore SIDA ku bushake yarashwe arapfa

Ku  mugoroba wo kuri uyu Mbere taliki 15, Nyakanga, 2019  Bucyabwitwejo Eric wari umaze iminsi afashwe na Police mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora akurikiranyweho gufata ku ngufu abagore akabanduza SIDA yararashwe arapfa ubwo yasimbukaga imodoka bari bamutwayemo. Byabaye ahagana 18h00 ahitwa Ramiro ukase ugana ku Ruhuha. 

Eric wavugwaho gufata ku ngufu akanduza abagore HIV ngo yarashwe acitse RIB arapfa

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Uburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana yabwiye Umuseke ko uriya mugabo yafashwe na Police ku Cyumweru taliki 13, Nyakanga, 2019 imushyikiriza RIB.

Nyuma ngo  Bucyabwitwejo yabwiye RIB ko ibyo akora abikorana n’abandi ndetse ayibwira ko abakozi bayo baza akajya kubereka aho abo bagenzi be bari.

CIP H Twizeyimana ati: “ Bageze mu Ramiro Eric asimbuka imodoka ashaka gucika baramurasa arapfa.”

Iby’uko ngo Eric yanduzaga abagore  virus itera SIDA yitwa HIV abihimuraho kuko nawe hari uwayimwanduje, CIP Hamdun yirinze kugira icyo abivugaho gusa ngo nawe yabyumvaga bivugwa.

Umwe mu bagore bo muri uriya murenge yabwiye Umuseke ko Eric yari yarabakuye umutima. Ngo uwamubonaga wese bakamubwira ko ari Eric ufata abagore akabanduza SIDA yahitaga yiruka, agashaka aho yihisha.

Eric Bucyabwitwejo yari afite imyaka 20 y’amavuko akaba yari atuye ahitwa Dihiro mu murenge wa Gashora.

Hafi y’agasanteri ka Ramiro niho uriya mugabo yarasiwe ashaka gucika RIB na Police