Bugesera:Ku myaka 19 yiyambuye ubuzima , harakekwa igihombo mu bucuruzi

Bugesera:Ku myaka 19 yiyambuye ubuzima , harakekwa igihombo mu bucuruzi

Mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gatamba mu murenge wa Mayange mu Bugesera umwana w’imyaka 19 y’amavuko yiyahuye yimanitse. Uwamubonye mbere y’abandi avuga ko yasanze yimanitse hafi y’inzira iva iwabo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere taliki 29, Kamena, 2020.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyange Bwana Ephraim Sebarundi avuga ko uriya mwana yitwa Pascal Niyonsenga akaba yari asanzwe abana na Nyirakuru witwwa Esperance Mukakarera.

Sebarundi avuga ko amakuru y’ibanze bahawe na Mukakarera avuga ko uriya mwuzukuru we yazindutse mu gitondo ajya ku kazi ko kurangura no gucuruza amafi nk’uko bisanzwe.

Avuga ko umwuzukuru we yari amaze igihe avuga ko yahombye, ko akazi agiye kugahagarika

Ati: “ Amakuru y’ibanze twabonye avuga ko uriya musore wari ukiri muto yari asanzwe acuruza amafi ariko akaba yari aherutse kubwira Nyirakuru ko yahombye, ko agiye kurekera aho gucuruza.”

Nyirakarera yabwiye ubuyobozi ko umwuzukuru we yazindutse ajya mu kazi nk’ibisanzwe ariko atungurwa no guhuruzwa bamubwira ko bamubonye mu giti yiyahuye.

Nyirakarera yabanaga n’umwuzukuru we mu nzu, ariko ngo hari n’abandi bagize umuryango bari batuye mu rugo rumwe.

Ephraim Sebarundi avuga ko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bwageze aho byabereye bukaba bwajyanye umurambo kuwupima.

Ku byerekeye uko umuryango wa Esperance Mukakarera wari usanzwe ubayeho, wenda bikaba aribyo ntandaro yo kwanga ubuzima kugeza ubwo Niyonsenga yiyahura, gitifu Sebazungu yavuze bari babayeho nk’abandi baturage bose, batunzwe no guhinga.