Burundi: Abasirikare batwitse amato baketse ko yinjije inyeshyamba mu gihugu

Burundi: Abasirikare batwitse amato baketse ko yinjije inyeshyamba mu gihugu
Abasirikare (marines) b’u Burundi barinda ikiyaga cya Tanganyika ahaherera mu Ntara ya Rumonge ku wa 10 Nzeri 2020 batwitse amato y’ibiti baketse ko yinjije abitwaje intwaro mu gihugu baturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko amato yatwitswe n’abasirikare bari bayobowe na Brig. Gen. Venant Mbonimana usanzwe ari Komanda w’uyu mutwe.

Gusa ngo batwitse ay’abarobyi bari bamaze iminsi barobera mu mazi aherera muri RDC. Ngo umwe wari utwaye ubwato bamushinje kwinjiza abo bitwaje intwaro mu gihugu.

Kuva mu mpera za Kanama 2020, ibice bitandukanye by’u Burundi cyane cyane ibyegereye ishyamba rya Kibira, biravugawamo umutekano muke waba uterwa n’inyeshyamba zituruka mu burasirazuba bwa RDC.
Ni nako kandi umutekano ukomeje gukazwa cyane n’ingabo z’igihugu, inzira zose zaturukamo umwanzo zishyirwamo uburinzi bukomeye.

 Ubu bwato bwatwikiwe ku birindiro bya ’marines’ ku nkombe ya Tanganyika

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0