Burundi: Indwara itaramenyekana imaze gufata abaturage basaga 100

Burundi: Indwara itaramenyekana imaze gufata abaturage basaga 100

Indwara itaramenyekana mu gihugu cy’u Burundi imaze gufata abasaga 100 muri Komini Butihinda, aho iyi ndwara abo ifata ibatera ibisebe bimeze nk’iby’ubushye ku maguru ikaba yateye ubwoba abaturage bo muri iyi komini.

Amakuru aturuka mu Ntara ya Muyinga iyi komini iherereyemo, aravuga ko abantu batari bake bamaze gufatwa n’iyi ndwara. Ababonye uko ifata bati: “Bitangira ari uduheri duto duto turyana, ugashaka kwishima. Nibwo uduheri tuvamo udusebe duto tugenda dukura byihuse.”

Nk’uko iyi nkuru dukesha SOSMediasBurundi ivuga, amakuru aturuka mu bashinzwe ubuvuzi aravuga ko bakiriye abantu benshi bafite ibisebe bimeze nk’iby’ubushye. “Abana n’abagore nibo bari kwibasirwa cyane” .

Umwe mu baganga bo muri iyi Ntara ya Muyinga yatangaje ko bamaze kohereza muri laboratwari ya Bujumbura ibyakusanyijwe ngo hapimwe byinshi kuri iyi ndwara.

Hagati aho, ubuyobozi bw’intara n’abashinzwe ubuvuzi barasaba abaturage bose babona ibimenyetso by’iyi ndwara guhita bihutira kwa muganga.