Burundi: Umunyamakuru afunzwe ashinjwa kugwa gitumo abantu barimo abasitari

Burundi: Umunyamakuru afunzwe ashinjwa kugwa gitumo abantu barimo abasitari

Umunyamakuru Iradukunda Paceli uzwi ku izina rya Landry Promoter utara inkuru za sheni ya YouTube yitwa Waka Light TV afunzwe ashinjwa gutungura abantu akinjira mu buzima bwite bwabo no kutubahiriza amahame agenga umuco w’Abarundi.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi, Pierre Nkurikiye yemeje aya makuru avuga ko Iradukunda Paceli [Landry Promoter] n’umuhanzi Baraka Olègue batawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu Burundi bakurikiranyweho ibyaha birimo kwica amahame agenga umuco w’Abarundi no kwinjira mu buzima bwite bwa muntu.

Yagize ati“Iradukuna Paceli ukorera ikinyamakuru kitemewe n’amategeko yishyiriyeho atabiherewe uburenganzira cyitwa Waka Light TV, akurikiranyweho kwinjira mu buzima bwite bwa muntu cyane cyane abahanzi agamije kubasebya. Umuhanzi Baraka Olègue na we akurikiranyweho kuririmba indirimbo zituka bagenzi be kugira ngo basubire hasi we atere imbere ndetse akanakora amashusho arimo abantu bambaye ubusa ahabanye n’ibiteganywa n’umuco w’Abarundi.”

Yakomeje avuga ko uyu munyamakuru n’uyu muhanzi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi i Bujumbura mu gihe bategereje gushyikirizwa ubutabera.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yanavuze ko hari n’abandi bari gushakishwa n’inzego z’umutekano bakora ibinyuranye n’imico n’imikorere y’Abarundi, harimo abahanzi bagenda basebya bakanatuka bagenzi babo babinyujije mu ndirimbo.

Umunyamakuru mu Burundi yafunzwe azira kugwa gitumo abantu