Burundi: Umuyobozi wa Komini yeguye avuga ko umwanya we wari ugenewe umututsikazi kandi we ari umuhutukazi

Burundi: Umuyobozi wa Komini yeguye avuga ko umwanya we wari ugenewe umututsikazi kandi we ari umuhutukazi
Umurundikazi Mbonayo Elyse watorewe kuyobora Komini ya Burambi mu Ntara ya Rumonge, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020 yeguye asobanura ko umwanya yatorewe wari ugenewe umututsikazi kandi we ari umuhutukazi.

Bigaragara mu ibaruwa y’ubwegure yageneye komisiyo y’amatora mu Ntara (CEPI) muri Rumonge, abimenyesha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, CENI.

Uyu Murundikazi yagize ati: "Jewe Mbonayo Elyse natowe mu nama mpangwajambo ya Komine Burambi, nagomba kubamenyesha ko ntanze imihoho mu kibanza cya musitanteri wa Burambi nari natowemo. Kubera bantoye murico kibanza cagenewe umututsikazi nanje ndi umuhutukazi."

Mu Kinyarwanda bishatse kuvuga biti: "Njyewe Mbonayo watowe mu nama njyanama ya Komini Burambi, ndabamenyesha ko neguye ku mwanya w’umuyobozi wa Burambi natorewemo, kubera ko bantoye kuri uwo mwanya wagenewe umututsikazi kandi ndi umuhutukazi."

Mu Burundi hari amoko atatu: Abahutu, Abatutsi ndetse n’Abatwa. Usanga muri iki gihugu aya moko agihabwa agaciro mu buryo bweruye ndetse hari ubwo ashingirwaho mu matora, cyane ayo muri za komini.

 

What's Your Reaction?

like
1
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0