Burundi:Abagizi ba nabi bishe batwitse inka n’intama 3 z’umuturage

Burundi:Abagizi ba nabi bishe batwitse inka n’intama 3 z’umuturage

Ibi ngo byabaye mu masaa tanu z’ijoro, bikaba byarasize ubwoba ku baturage batuye muri aka gace kuko amahano nk’aya yaherukaga mu ntambara n’amakimbirane byabaye hagati y’umwaka wa 1993 na 2003.

Iki ni cyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi kigaragaye muri kariya gace nyuma y’ishyingurwa ry’uwari Umukuru w’Igihugu, Pierre Nkurunziza, hakaba hibazwa niba byaba bifitanye isano na Politiki.

Iperereza kuri iki kibazo rirakomeje ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi ndetse banabashe kubiryozwa.


What's Your Reaction?

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0