Burundi:Byagiye ku mugaragaro ko uwishe Brig. Gen. Athanase Kararuza hamwe n’umugore n’umukobwa we,ababikoze bafite imyanya ikomeye muri Leta-Uwari Umurinzi we warokotse

Burundi:Byagiye ku mugaragaro ko uwishe Brig. Gen. Athanase Kararuza hamwe n’umugore n’umukobwa we,ababikoze bafite imyanya ikomeye muri Leta-Uwari Umurinzi we warokotse

Brig. Gen. Athanase Kararuza wari umujyanama wa Visi Perezida wa Repubulika y’u Burundi yiciwe hamwe n’umugore ndetse n’umukobwa we imyaka ine ishize, ariko ngo ababikoze barazwi kandi bafite imyanya ikomeye muri leta nkuko uwari umurinzi we warokokse yabitangaje.

Cpl. Dieudonne Kwizera wari umurinzi wa Brig. Gen. Athanase Kararuza igihe yicwaga n’umuryango we, akaba n’umwe rukumbi wabashije kurokoka iki gitero, yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Renaissance.

Cpl Kwizera bigaragara ko yacikiye intoki ebyiri muri iki gitero, akaba afite n’inkovu mu mugongo, yavuze ko abasirikare batanu yabonye babagabaho igitero, uwari ufite ipeti rikuru muri bo ni Capt. Kibinda wakoreraga muri Batayo ya Muzinda iherereye mu Ntara ya Bubanza yayoborwaga na Lt. Col. Sindaye Dismas uzwi nka Gafuni.

Muri icyo kiganiro, Cpl. Dieudonne Kwizera yavuze ko Joseph Niyonzima uzwi ku izina rya Kazungu ari we wafashe imbunda nto ya pisitoli (pistol), arasa Gen. Kararuza utari wagapfuye.

Uyu Kazungu ni umukozi w’Urwego rw’Ubutasi rw’u Burundi (SNR), akaba avugwaho gushimuta no kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.