Burundi:Byashyizwe mu bikorwa Abanyamulenge barenga 30 batawe muri yombi bazira kuvuga Ikinyarwanda

Burundi:Byashyizwe mu bikorwa Abanyamulenge barenga 30 batawe muri yombi bazira kuvuga Ikinyarwanda
Abanyamulenge barenga 30 bakomoka mu miryango itandatu itandukanye, ku munsi w’ejo batawe muri yombi na Polisi y’u Burundi bafatiwe ahitwa Gatumba mu Ntara ya Bujumbura, hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

SOS Media Burundi ivuga ko ifite amakuru y’uko abatawe muri yombi bari bamaze imyaka irenga 10 batuye mu Gatumba nk’impunzi.

Umwe mu baturanyi w’abatawe muri yombi yavuze ko mbere y’uko bafatwa Polisi yari yaje ivuga ko iri gushakisha abantu bavuga Ikinyarwanda.

Ati: "Polisi yaraje yibanda ku ngo z’Abanyamulenge gusa. Bavuze ko bashakaga abantu bakorana n’u Rwanda. Bahise babafatira aho nta kubaha ibindi bisobanuro."

Amakuru avuga ko kuva ku wa Gatatu w’Iki cyumweru Abanyamulenge b’Abanye-Congo barenga 110 bamaze gutabwa muri yombi bafatiwe mu mijyi ya Gitega, Muyinga na Ngozi.

Igikorwa cyo guta muri yombi bariya Banyamulenge kije nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Marie Tumba Nzeza, agendereye u Burundi.

Bivugwa ko mu byo Minisitiri Tumba yasabye abategetsi b’u Burundi, harimo kugenzura abasore b’Abakongomani bakomeje kuva mu Burundi bajya mu nyeshyamba z’Abanyamulenge za Col. Michel Makanika muri Kivu y’Amajyepfo.

Ubwo ikiciro cya mbere cy’abantu 64 cyatabwaga muri yombi ku wa 07 Ukwakira, Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yasabye abaturage gutungira agatoki inzego zishinzwe umutekano ahantu hose hari umuntu uvuga Ikinyarwanda, ngo kuko ari bo biganjemo abahungabanya umutekano.

Ati: “Aba bantu bose b’abanyamahanga bagenda bagaragara cyane cyane muri iyi minsi mu mijyi cyangwa ahandi, ntibigoye no kubamenya kuko usanga benshi bavuga Ikinyarwanda, igihe mumwumvise avuga Ikinyarwanda mujye muhita murya akara ubuyobozi n’abashinzwe umutekano, kugira ngo bamubaze ikimugenza.”

Ni mu gihe mu Burundi habarurwa inkambi z’impunzi eshanu z’Abanye-Congo babarirwa mu 80,000; abenshi muri bo akaba ari Abanyamulenge bahunze imirwano y’imitwe yitwaje intwaro na FARDC (igisirikare cya RDC).

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0