Byarangiye Gicumbi na Heroes FC zikinnye icyiciro cya kabiri kuko zabuze Miliyoni 2 zo gutanga muri TAS

Byarangiye Gicumbi na Heroes FC zikinnye icyiciro cya kabiri kuko zabuze Miliyoni 2 zo gutanga muri TAS

Urukiko rushinzwe gukemura impaka za siporo TAS/CAS rwarangije gutesha agaciro ikirego Heroes na Gicumbi zari zatanze nyuma yo kutanyurwa n’umwanzuro w’akanama k’ubujurire ka Ferwafa kahamije icyemezo cya komite nyobozi cyo kuzimanura mu cyiciro cya kabiri.

Gicumbi na Heroes zaregeye TAS kubera ko kubwabo ko Ferwafa itakurikije inama yagiriwe n’abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere ubwo bahuraga muri Gicurasi aho ngo bari bemeranyijwe ko aya makipe atazamanuka mu cyiciro cya kabiri nubwo hatangwa igikombe.

Ikindi batumvishe ngo ni uburyo bemeye ko mu cyiciro cya kabiri bazakomeza gukina mu gihe mu cyiciro cya mbere bahagaritse.

Iki kirego cyatanzwe mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu cyagombaga guherekezwa n’amafaranga 2000 by’amasuwisi(2 060 000 Frw) gusa ngo aya byarangiye atabonetse nkuko uwari uhagarariye aya makipe mu mategeko Me Mulindahabi Olivier yabihamirije FunClub dukesha iyi nkuru.

Yagize ati: “Transferi y’amafaranga bakoze ntabwo yigeze igerayo. Muri TAS Badusabye icyemeza ko twishyuye tariki 2 Nyakanga aho baduhaye iminsi itatu kuba twayabonye.

Byageze tariki ya 10 Nyakanga bidakozwe aho TAS yahise inyandikira ivuga ko ikirego kitacyakiriwe kubera ko tutagaragaje ko twishyuye kandi ingingo ya 48 aivuga ko iyo urengeje iminsi baguhaye utabikoze ikirego gihita giteshwa agaciro aho nta n’ikindi wakora ahubwo wemera icyemezo cyafashwe”.

Me Olivier akaba yatangaje ko kubwe atazi niba borderau yari yahawe koko yaremezaga niba amafaranga yaratanzwe gusa ngo yakoze ibishoboka byose ngo asabe abayobozi b’aya makipe kumuha icyemeza ko bishyuye ariko ntibyakorwa.

Ibi bivuze ko Gicumbi na Heroes zizakina mu cyiciro cya kabiri umwaka utaha.

Tariki ya 22 Gicurasi 2020 ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryatangaje ko umwaka wa shampiyona wa 2019-2020 ushojwe aho ikipe ya APR FC yegukanye igikombe mu gihe amakipe ya Heroes na Gicumbi yashubijwe mu cyiciro cya kabiri.

Iki cyemezo cyavugaga ko nyuma yo guhura n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’umupira w’u Rwanda ndetse no kureba ingingo za 33 n 28 z’amategeko agenga status ya Ferwafa, hemejwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere irangizwa hakurikijwe uko amakipe yakurikiranaga nyuma y’umunsi wa 23 wa shampiyona aho umunsi wa 24 washeshwe kubera ko hari amakipe atari yayikina.

Ibi byari bivuze ko APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona n’amanota 57 igakurikirwa na Rayon Sports n’amanota 50 Police ikaba iya gatatu n’amanota 43. Amakipe ya Heroes (16) na Gicumbi (15) akaba yasubijwe mu cyiciro cya kabiri.

Aya makipe ya Heroes na Gicumbi akaba yarahise ajuririra iki cyemezo avuga ko cyafashwe hirengagijwe amategeko gusa akanama k’Ubujurire ka Ferwafa kakaba karateranye gasanga ntacyo kahindura kuri uyu mwanzuro ni ko gutangaza ko Gicumbi na Heroes zizasubira mu cyiciro cya kabiri nkuko byari byemejwe.