Byarangiye Schabalala yerekeje muri AS Kigali atera umugongo Kiyovu Sports

Byarangiye Schabalala yerekeje muri AS Kigali atera umugongo Kiyovu Sports

Rutahizamu w’umurundi wakiniraga Bugesera FC, Shabani Hussein Tchabalala amakuru avuga ko yamaze gusinyira AS Kigali amasezerano y’imyaka 2.

Uyu musore yinjiye muri Bugesera FC umwaka ushize w’imikino ayisinyira amsezerano y’umwaka umwe, ubu akaba yari ku mwanya wa 2 mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi, 13 inyuma ya Babuwa watsinze 16.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Shabani Hussein Tchabalala yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka 2 mu gihe hari amakuru avuga ko Kiyovu Sports yamuhaye make bigatuma atayisinyira.

Iyi kipe ikaba imutanzeho miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda akazajya ahembwa ibihumbi 800 ku kwezi mu gihe yifuzwaga na Kiyovu Sports.

Uretse Bugesera FC, Shabani Hussein Tchabalala yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports ndetse n’Amagaju.