Byinshi wamenya ku rukundo rwa Aimable na Issa Leila uba muri Amerika,yashingiye ivi bamaze umwaka bakundana

Byinshi wamenya ku rukundo rwa Aimable na Issa Leila uba muri Amerika,yashingiye ivi bamaze umwaka bakundana

Urukundo rwa kapiteni wa Police FC, Aimable na Issa Leila yaraye yambitse impeta ya fiançailles rumaze umwaka umwaka umwe.

Ku cyumeru tariki ya 21 Gashyantare 2021, kuri Sunday Park i Nyarutarama ni bwo Nsabimana Aimbale yashinze ivi hasi asaba Leila ko yazamubera umugore, undi na we ati“yego”.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, Nsabimana Aimable yavuze ko ikintu yamukundiye ari uko agira umutima mwiza.

Ati“tumaze umwaka dukundana. Sinibuka bwa mbere duhura ahantu twahuriye pe. Ikintu namukundiye ni uko ari umukobwa mwiza kandi witonda, ugira umutima mwiza.”

Akomeza avuga ko mu gihe bamaranye ajya amukorera ibintu bikamutungura kuko aba atabyiteguye.

Ati“ni byinshi ankorera bikantungura, ni utuntu twinshi ajya ankorera, ako nibuka ni nk’igihe yigeze kuntungura akampa impano. Ntabwo ndibukubwire iyo ari yo.”

Avuga ko kandi barimo gutegura ubukwe mu gihe gito gishoboka ubutumire bw’ubukwe bwabo buzaba bwasohotse.

Ati“Ubukwe ni vuba turabatumira. Uyu mwaka ntabwo warangira, sintekereza ko bizageza mu Kuboza butaraba.”

Ku bakinnyi bagenzi be agiye gusigira igifunguzo harimo visi kapiteni wa Police FC bakinana, Nshuti Domique Savio, Mico Justin na we akaba ari rutahizamu wa Police FC ndetse na myugariro wa AS Kigali, Emery Bayisenge.

Issa Leila, umukunzi wa Aimable Nsabimana akaba asanzwe yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko muri iyi minsi akaba ari mu Rwanda.

Nsabimana Aimable yakiniye amakipe atandukanye arimo Marines FC yavuyemo muri 2016 yerekeza muri APR FC, batandukanye muri 2018 yerekeza muri Minerva Punjab mu Buhinde, muri 2019 yagarutse mu Rwanda asinyira Police FC akinira kugeza ubu.

Ngo bari bamaze umwaka umwe bakundana