Capt. Herman Nsengimana wari warasimbuye Sankara ari mu nyeshyamba 291 zashyikirijwe u Rwanda

Capt. Herman Nsengimana wari warasimbuye Sankara ari mu nyeshyamba 291 zashyikirijwe u Rwanda

Capt. Herman Nsengimana wasimbuye Callixte Sankara, ku buvugizi bwa FLN ni umwe mu nyeshyamba 291 mu ziherutse gufatirwa muri Congo, zashyikirijwe u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere itariki 16 Ukuboza banyujijwe ku mupaka wa Rusizi. Harimo kandi abakoloneli batatu na ba majoro batatu.

Nsengimana Herman wafashe ipeti rya Captain ageze mu ishyamba ni umuvandimwe wa Niyomugabo Gérard wari umwarimu akaba n’umusesenguzi mu biganiro bitandukanye nkicyo yakunze kugaragaramo cyakorwaga n’umuhanzi Kizito , uyu yaje kubrirwa irengero mu mwaka wa 2014.

Kuwa 05 Gicurasi 2019, nibwo ishyaka MRCD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ryasohoye itangazo rivuga ko Capitaine Herman Nsengimana yasimbuye Major Sankara, kandi “afite uburambe mu kazi gasanzwe ka Gisilikali, akaba kandi yarakoranye bya hafi” n’uyu yasimbuye.

Uyu mutwe wa FLN Capt. Herman Nsengimana yavugiraga, nyuma yo gusimbura Sankara nawe wafashwe agashyikirizwa u Rwanda, wagiye wigamba kugaba ibitero bitandukanye mu majyepfo y’igihugu mu duce twegereye umupaka w’u Burundi.

Muri 291 bagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, harimo ba ’Colonels’ Joseph Gatabazi, bita Gatos Avemaria, Anthère Ntamuhanga, ba ‘Lieutenant Colonels’, batatu, na ba major batatu.