Céline Dion ku myaka 52 aracyiyerekana nubwo benshi bamunenga ko ashaje adakwiye kwiyambika nabi(AMAFOTO)

Céline Dion ku myaka 52 aracyiyerekana nubwo benshi bamunenga ko ashaje adakwiye kwiyambika nabi(AMAFOTO)

Céline Dion,uzwi cyane kubera ijwi rye ryiza ndetse n'indirimbo ze zakunzwe cyane nubu zigikunzwe, yibasiwe n’abavuga ko ashaje adakwiye gukora siporo cyane, kwitera ibirungo no kwiyambika uko ashatse, kubera ko akunze kugaragara yambaye imyambaro migufi kandi ananutse.

Uyu muhanzikazi ati: "Ibi ndabikora ku bwanjye." Yongeyeho ati: “Ndashaka kumva nkomeye, ndi mwiza, ndetse nkumva ko nkunzwe, Niba ubishaka, ndahari ku bwawe. Niba utabikunze, ndekera uburenganzira bwanjye".

Ubusanzwe Celine Dion ni umwe mu bahanzikazi b’ibyamamare bambara bakikwiza , kuba rero yemeye gufotorwa yambaye ubusa byateje ururondogoro mu bafana batabimukekeraga.

Uyu muhanzikazi wapfushije umugabo we René Angélil wishwe na kanseri muri Mutarama 2016 , kuva uyu mugabo we yatabaruka , Celine Dion yashenguwe n’urupfu rwe bituma aba ahagaritse ibikorwa by’umuziki . Aba bombi babyaranye abana batatu barimo uwitwa Eddy Angelil , Nelson Angelil na René-Charles Angelil.

Celine Dion amaze imyaka irenga 27 akora umuziki ndetse afite igikundiro gikomeye imbere y’abafana , yamenyekanye ku isi kubera indirimbo yakoze zikamenyekana ku migabane yose zirimo ‘I’m alive’, ‘A new Day has come’,’My heart will go on’,’Power of Love’,’Beauty and The Beast’ n’izindi nyinshi zibarirwa mu magana zatumye anahabwa ibihembo bitandukanye.

Image may contain: 1 person

Image may contain: one or more people, people standing, shoes and outdoor

Image may contain: one or more people, people standing, child and outdoor