China: Umubyigano w'imodoka waciye agahigo ku isi ko kumara iminsi 12 zihagaze mu muhanda

China: Umubyigano w'imodoka waciye agahigo ku isi ko kumara iminsi 12 zihagaze mu muhanda

Mu mwaka wa 2010 mu Bushinwa habaye umubyigano w’imodoka ibi bizwi nka Traffic Jam mu ndimi z’amahanga,uwo mu byigano ngo wamaze iminsi 12 yose imodoka ziganjemo inini zikiri mu muhanda.

Wikipedia ivuga ko uyu mubyigano udasanzwe w’imodoka mu bushinwa watangiye tariki 13 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010 ku muhanda mugari uca Beijing–Tibet ,Hebei ukomeza muri Inner Mongolia.

Imodoka ziganjemo amakamyo ya rutura zari zakoze umurongo ugera mu birometero 100 byose ntayashobora kurenga umutaru,umushoferi ngo nibura yashoboraga kugenda ikilometero 1 rukumbi ku munsi mu minsi 12 uwo mubyigano wamaze.

Ubwo bwinshi bukabije bw’imodoka ngo bwatewe n’imyiteguro yo gusana umuhanda mugari China National Highway 110 byatumye uruhande rumwe rwawo ari rwo rukoreshwa gusa.

Umuhanda China National Highway 110 wiyongeremo imodoka ku gipimo cya 60 ku ijana ugereranije n’uburyo wari usanzwe ukoreshwa.

Indi mppamvu yongere iyo Traffic Jam y’iminsi 12 n’uko n’undi muhanda China National Highway 208 ayo makamyo yagombaga gukoresha abashoferi banze kuwugendamo kubera gutinya kwakwa ibyangombwa by’ubuziranenge bwa Nyiramugengeri.

N’ubwo byari akaga ku batwaraga izo modoka abaturage baturiye umuhanda bo babyungukiyemo kuko bagurishaga ibiryo n’utundi tuntu ku giciro kikubye inshuro nyinshi cyane.

Icyo gihe icupa ry’amazi ryaguraga I Yuan rimwe rikoreshwa mu bushinwa ryaguze ama Yuan 15 ariko abari bagize icyo kibazo cy’umubyigano w’imodoka barabyinubiye.

Ngo uyu niwo mubyigano [Traffic Jam] wa mbere wabaye ku isi.