Clarisse Karasira yashimiye Alain Mukurarinda batagikorana

Clarisse Karasira yashimiye Alain Mukurarinda batagikorana

Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse gusesa amasezerano yari afitanye na Label Boss Papa ya Alain Mukurarinda yamufashaga mu bikorwa bye bya muzika, yashimiye uyu mugabo amwita umubyeyi ko atabona uko amushimira.

Uyu muhanzikazi wakunze kuvuga ko Alain Mukurarinda yamukoreye ibitangaza kuko yamufashije kumenyekana, mu cyumweru gishize we n’iriya label batangaje ko bahagaritse amasezerano y’imikoranire.

Clarisse Karasira yongeye gushimira uyu mugabo bari bamaranye igihe bakorana mu bikorwa bya muzika ye.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram buherekejwe n’ifoto ye acigatiye umutako ushushanyijeho Mukurarinda, Clarisse yagize ati «Umubyeyi nkawe namushimira nte? Muri urwego , umuhate wanyu si uw’ubusa nzahora mbakunda ,mbazirikana kandi imana ikomeze kubagura.”

Uyu muhanzikazi uri kumenyekana mu njyana ya gakondo, yahoze ari n’umunyamakuru kuri Flash nyuma aza kubivamo yinjira mu buhanzi mu buryo bw’umwuga.

Yamenyekanye mu ndirimbo nka Ntizagushuke, imitamenwa , Gira neza, n’indi yise ubuto.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke mu cyumweru gishize, Alain Mukurarinda yavuze ko atatangaza icyatumye basesa amasezerano y’imyaka itatu ahubwo ko byatanganzwa na Clarisse Karasira kuko ari we wasezeye ku bushake.

Ubutumwa yabunyujije kuri Instagram