CNN yamaganiwe kure nyuma yo kunenga amasezerano y’u Rwanda na Arsenal.

CNN yamaganiwe kure nyuma yo kunenga amasezerano y’u Rwanda na Arsenal.
5qmedias

CNN ibinyujije mu banyamakuru bayo barimo Bianca Briton na Simon Cullen yavuze ko u Rwanda rwisumburukije mu kukorana amasezerano na  Arsenal kuko rufite umubare munini w’abaturage bakennye.

Mu nkuru yanditse ndetse n’amashusho CNN yibazaga ikibazo kigira kiti: "Ni gute u Rwanda rutera inkunga Arsenal?"bumva ko bidashoboka kuko u Rwanda ari gihugu gikennye cyane aho kugira ngo ayo mafaranga ruyashyire muri Arsenal rwari kuyafashisha abaturage bakennye.

Nyuma yo gutangaza ibi abantu batandukanye barimo na Amb. Olivier Nduhungirehe bahise bamaganira kure ubwo butumwa bwa CNN.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yabimburiye abandi mu kwamagana ibyatangajwe na CNN.

Abinyujije kuri Twitter “Mbese CNN, ni ibihugu bingahe ushyizemo ibyo muri Afurika n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bishora miliyoni z’amadolari mu kwamamaza ubukerarugendo bwabyo ku rubuga rwanyu, ruri mu bikize cyane ku isi? Mwigeze muburana? Rero mutuze!.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Emmanuel Hategeka, yabwiye CNN ko amakuru yatangaje ari ibinyoma kandi iterambere ry’u Rwanda uyu munsi ryivugira, ryagezweho kubera amahitamo rukora buri mwaka.

Yakomeje agira ati “Inkunga z’amahanga ubu zirabarirwa kuri 16% by’ingengo y’imari y’igihugu, ibyo dukura mu bukerarugendo bidufasha no mu ngengo y’imari yo kumenyekanisha ibikorwa harimo na Visit Rwanda.”

Umujyanama wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Kim Kamasa, yagize ati “CNN murareba gusa agaciro k’amafaranga mutarebye aho aturuka. U Rwanda rurimo gushora amafaranga runaka kugira ngo ruzabone menshi bityo arufashe guhaza ibyifuzo by’abaturage.”

Abandi bakomeje kunenga CNN bibaza niba iyo u Rwanda rugirana na yo amasezerano yari bwandike inkuru nk’iriya. Basobanura ko atari ugutera inkunga Arsenal ahubwo ari ubufatanye.

Arsenal FC n’u Rwanda batangaje ko ubu bufatanye ari ubw’imyaka itatu ariko nta ruhande rwigeze rutangaza ingano y’agaciro k’aya masezerano. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi, avuga ko itangazamakuru rikwirakwiza ibihuha ko ari miliyoni 30 z’ama-pound, ariko atari byo ziri munsi yazo.

Biteganyijwe ko aya magambo ‘Visit Rwanda’ azajya agaragara ku kuboko kw’ibumoso ku myambaro yose y’ikipe nkuru ya Arsenal, iy’abatarengeje imyaka 23 no ku myambaro y’ikipe y’abagore kugeza mu 2020/21. Nibura Miliyoni 35 z’abantu bakazajya babasha kubona aya magambo ku munsi umwe.

Aya masezerano kandi ateganya ko abakinnyi bo mu makipe ya Arsenal y’abagabo n’abagore bazasura u Rwanda ndetse abatoza bayo bakakira amahugurwa agamije gushyigikira iterambere ry’umupira mu bagabo n’abagore mu Rwanda.

Biteganywa ko ‘Visit Rwanda’ izajya itakwa ku byapa by’imbere muri Emirates Stadium ku munsi w’imikino, ku byapa bigaragara inyuma y’aho batangira ibiganiro n’abanyamakuru no mu bindi bikorwa by’imenyekanisha rikorwa na Arsenal.

Aya masezerano kandi ateganya ko itsinda ry’u Rwanda rizajya rigira umwanya wo kuganira n’abafana ba Arsenal hirya no hino ku Isi, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Arsenal.

Mu byasembuye Iki kinyamakuru gikomeye ku isi nuko babonye ku mwambaro wa Arsenal handitseho Visit Rwanda no kuri Stade ubwo iyi kipe yakinaga na Manchester city ikanayitsinda ibitego 2 ku busa bwa Arsenal.

Mbitezimana Isaac-Ibisigo.com