Coronavirus ishobora kuzica abantu ibihumbi 190 muri Afurika mu mwaka wa mbere-OMS

Coronavirus ishobora kuzica abantu ibihumbi 190 muri Afurika mu mwaka wa mbere-OMS

Inyigo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), yagaragaje ko icyorezo cya Coronavirus, gishobora kuzica abantu bari hagati y’ibihumbi 83 n’ibihumbi 190, muri Afurika mu mwaka wa mbere naho abari hagati ya miliyoni 29 na miliyoni 44 bandure mu gihe nta ngamba zifashwe.

Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Matshidiso Moeti, kuri uyu wa Kane, yatangaje ko hashingiwe ku kureba ingaruka zabaho mu gihe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, zaba zidashyizweho cyangwa ngo zubahirizwe neza.

Ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika byashyizeho ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi, ingendo mpuzamahanga n’izindi zigamije kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Icyorezo cya Coronavirus cyageze muri Afurika nyuma ndetse n’ikigero cy’ubwandu kiracyari hasi ugereranyije n’ahandi. Gusa OMS ivuga ko Covid-19, izabana n’abantu imyaka myinshi nubwo hari ingamba zagiye zishyirwaho.

OMS ivuga ko ibihugu bito ndetse n’ibindi nka Algerie, Afurika y’Epfo, Cameroon bishobora kuzazahara cyane.

Ivuga kandi ko mu gihe ingamba zo kwirinda Coronavirus zitakubahirizwa neza, abantu bari hagati ya miliyoni 3.6 na miliyoni 5.5, bazandura Coronavirus bakajyanwa mu bitaro muri bo abari hagati y’ibihumbi 82 n’ibihumbi 167 bazaremba bakenere umwuka (Oxygen) naho abari hagati y’ibihumbi 52 n’ibihumbi 107 bakenera guhabwa ibyuma bibafasha guhumeka.

Moeti avuga ko hari impungenge ku bijyanye n’ibikorwa remezo mu buvuzi nk’ibitaro, ibitanda ndetse ubu ugiye kureba usanga icyuma kimwe cyongerera abantu umwuka cyakoreshwa n’abantu 100 000 muri Afurika. OMS kandi yanagaragaje impungenge ku baganga bashobora kuzandura.