Cpl.Mwiseneza yatemwe muri Jenoside ntiyapfa, muri 2007 ‘barasubira’, abe abasize mu gahinda

Cpl.Mwiseneza yatemwe muri Jenoside ntiyapfa, muri 2007 ‘barasubira’, abe abasize mu gahinda

Imbaga y’abavandimwe, abaturanyi n’inshuti mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Kamena, 2019 baherekeje bwa nyuma nyakwigendera Caporal Jean Paul Mwiseneza wari umucungagereza wishwe n’abagizi ba nabi aciwe umutwe, mushiki we witwa Jacqueline Muhayimpundu yavuze uburyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatemwe bakamusiga aho bazi ko yapfuye akazanzamuka, no muri 2007 yatewe ibyuma bamusiga ahantu bazi ko yapfuye, mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere bamusanze ahantu yishwe aciwe umutwe.

Urupfu rw’uyu mugabo wasize umwana umwe rwababaje cyane abantu bo mu muryango we, yaba mushiki we wamufataga nk’umubyeyi asigaranye nyuma y’uko ababyeyi babo bishwe bombi muri Jenoside yakorewe Abatutsi na Se wabo wamureze muri ubwo buzima bwose bwo kurokoka Jenoside, by’umwihariko akamuvuza agakira ibikomere yari afite.

Mu buhamya burimo agahinda n’ikiniga, Se wabo wa Nyakwigendera Cpl. Mwiseneza wari umaze imyaka 9 ari umucungagereza, witwa Gasatsi Vianney yagarutse ku buzima bwamuranze mu bihe bikomeye bya Jenoside no kuba bararuhanye akaba yishwe yari amaze kubona ubuzima n’imibereho myiza.

Ati “Icyambaje cy’agahomamunwa ni ejo bundi, barongeye noheho baramutema bamukuraho burundu,…asize akana nzakabera umubyeyi nk’uko nari namubereye umubyeyi nkifite ubugingo, ariko nimba ntabufite namwe nk’uko mbabona muri abavandimwe musigaranye nange muzamube hafi.”

Mushiki wa Mwiseneza barokotse bonyine Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Muhayimpundu Jeaqweline yabwiye ababatabaye ko musazawe yari aharetse kumusaba ko azamushyingura.

Ati “Ku wa gatandatu yarampamagaye (bari bafite gahunda ko azajya kwerekana umugore iwabo), arambwira ati ‘nubwo dufite gahunda yo kwerekana umugore ni wowe uzanshyingura. Mbigira ibya Mwiseneza, sinabiha imbaraga.”

Yavuze uburyo Mwiseneza yatemwe ari kumwe n’umubyeyi we (Se) bakamusiga bazi ko bapfanye ariko nyuma akaza kurokoka, akavuzwa agakira.

Kuri mushiki we ngo yamubereye intwari kuko yabashije kubyara umwana wo gutuma umuryango wabo utazima.

Ati “Mwiseneza yari Data nkaba Nyina, yampembaga nabyaye, nkamuhemba…Muri make mfushije ababyeyi batatu, mfushije mama, mfushije data bwa kabiri, ubwo nyine ndakomeza nihangane. Ubu n’ubwo mubona bamugiz egutya ni inshuro ya gatatu, Jenoside imaze kumusiga, n’ubundi hari twamukuye bamuteye icyuma mu rubavu no ku zuru muri 2007, icyo gihe bampamagaye bambwira ko musaza wange bamwishe.” 

Umugore wa Mwiseneza n’umuhungu wabashibutseho witwa Robert

Ubwo bugizi bwa nabi bwabaye ibanga hagati ya Mwiseneza na Mushiki we kuko yari yamusabye kumugirira abanga ntabibwire umugore we, no mu minsi yashize ngo bamwambuye byose n’imyenda asigaraga yambaye ubusa, kuri we ngo ‘bamusongoroye’, yasabye Imana kwirengagiza ibyo yaba yarakoze ikamuha iruhuko ridashira.

Umurambo wa Cpl.Mwiseneza Jean Paul wari umucungagereza kuri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere, watoraguwe mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagali ka Kayumba mu Murenge Nyamata.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yatangarije kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko abakekwaho buriya bwicanyi bagishakishwa kugira ngo bashyikirizwe ubugenzacyaha.

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge Chief Superintendent Innocent Iyaburunga watabaye umuryango wa Cpl.Mwiseneza avuga ko yari amaze umwaka n’igice bakorana kandi yitangaga uko ashoboye kose.

Ati: “Twari tubanye neza kandi yakoraga akazi neza, mu kinyabupfura kandi akagira urwenya rwinshi.”

Chief Superintendent Innocent Iyaburunga avuga ko iperereza rizakorwa kandi abishe Cpl. Mwiseneza bagafatwa kuko inzego zose zahagurukiye kubakurikirana. Yavuze Urwego rushinzwe Imfungwa n’Amagereza (RCS) rwabuze umusore warukoreraga yitanga kandi ufite byinshi yari kuzageza ku gihugu no ku rugo rwe.

Yijeje umugore wa nyakwigendera ko mu gihe kitarambiranye ibyo amategeko agenera umuryango we bazabibona.

Bamwe mu bayobozi b’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa bari baje guherekeza Cpl Mwiseneza

CSP John MUKONO ari hagati yari ahagarariye RCS muri uyu muhango, yaturutse ku kicaro gikuru cya RCS, iburyo bw’ifoto ni CSP Christopher RUDAKUBANA uyobora Gereza ya Bugesera naho ubanza ibumuso bw’ifoto ni CSP. Innocent Iyaburunga uyobora Gereza ya Nyarugenge

Abaturage benshi baje gutabara uyu muryango

Umugore wa Nyakwigendera Cpl Mwiseneza Jean Paul yamusigiye umwana umwe

Abaturage bari baje gutabara umuturanyi

Ku irimbi hari benshi cyane baje gutabara

Ayo ni amatongo y’aho ababyeyi be bari batuye n’abavandimwe iwabo harokotse abantu batatu abandi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi