Danny Usengimana yavuze impamvu ubukwe yari yateguje abantu butabaye

Danny Usengimana yavuze impamvu ubukwe yari yateguje abantu butabaye
Rutahizamu Danny Usengimana ukinira ikipe ya APR FC n’Ikikipe y’igihugu Amavubi, yatangaje ko kuba imibare y’ubwandu bwa Covid-19 ikomeje kwiyongera mu mujyi wa Montreal wo muri Canada umukunzi we atuyemo, ari yo ntandaro yatumye ubukwe bwe yari yatumiriye abantu butaba.

Ku wa 21 Nzeri 2020 ni bwo Danny yashyize hanze urupapuro rurarika abazitabira ubukwe bwe ”Save The Date” n’umukunzi we N. Francine utuye mu mujyi wa Montreal mu Ntara ya Quebec muri Canada.

Ubwo bukwe bwari buteganyijwe ku wa 8 z’uku kwezi, bukabera mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, ariko ntibwigeze buba.

Mu kiganiro Usengimana Danny yagiranye n’urubuga rwa APR FC, yavuze ko mu gihe imyiteguro y’ubukwe bwe yari irimbanyije, imibare y’abanduye COVID-19 yakomeje kuzamuka mu mujyi wa Montreal, biba ngombwa ko Leta ya Canada ikaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Mu ngamba zafashwe harimo gushyira mu kato Umujyi wa Montreal no gufunga ikibuga cy’indege, ibyatumye umukunzi we abura amahirwe yo kugaruka mu Rwanda kugira ngo barushingane, nyuma y’umwaka n’igice bakundana.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru mu ntara ya Quebec honyine haragaragaye imibare mishya y’abanduye Covid-19 843 ndetse na 12 bahitanywe na yo, mu gihe intara yose kuri ubu ibarizwamo abanduye 86,976 n’abapfuye 5,965.

Danny yavuze ko amatariki mashya y’igihe ubukwe bwe buzabera atarashyirwa ahagaragara, dore ko bizaterwa n’ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 intara ya Quebec izashyiraho.

like
0
dislike
1
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0