Desire Mbonambucya Ntiyemeranya na FERWAFA ko Alain Kirasa yakungiriza Mashami Vincent

Desire Mbonambucya Ntiyemeranya na FERWAFA ko Alain Kirasa yakungiriza Mashami Vincent

Desire Mbonambucya wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, avuga ko koko niba FERWAFA na MINISPOR baba bemeye ko Mashami Vincent yungirizwa na Alain Kirasa usanzwe atoza Rayon Sports baba bakoze ikosa rikomeye kuko umutoza ufite indi kipe atoza atagakwiye kujya mu ikipe y’igihugu bitewe n’uko nta gitutu yaba ariho.

Ibi uyu mukinnyi wari kapiteni w’ikipe y’igihugu yakinnye imikino y’igikombe cy’Afurika cya 2004, yabitangaje nyuma y’inkuru zakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasabye ko umutoza wa Rayon Sports, Alain Kirasa ari we ugomba kumwungiriza.

Desire Mbonabucya uzwiho ko adakunze kuripfana, yahise agaragazza ko atishimiye iki cyemezo niba koko MINISPOR na FERWAFA babyemeye.

Avuga (comment) kuri post yari imaze gushyirwa kuri facebook ivuga ko Alain Kirasa ari we waba ugiye kungiriza Mashami, yavuze ko niba byabayeho atumva ukuntu minisiteri na FERWAFA zabyemeye kuko igihe cyose umutoza azaza mu ikipe y’igihugu azi ko nibyanga azasubira mu ikipe ye nta gitutu azakoreraho.

Yagiz eati“Mwambwira ukuntu Minisiteri cyangwa FERWAFA bemera ibintu nk’ibi? Umutoza aza gutoza ikipe y’igihugu atoza n’indi kipe mu cyiciro? Ubwo se ingufu azashyiraho wazipima ute kandi uziko nibyanga azisubirira mu ikipe ye? Niho mpera mvuga ko ari ugufata umuhezo.”

Yakomeje avuga ko izo ari sisiteme (system) zashaje aho ubundi nta mutoza uba utoza ikipe runaka(club) anatoza ikipe y’igihugu, akaba ari nayo mpamvu yemeza ko ari ugufatirayo umuhezo.

Yagize ati” icyo navuga ubu buryo bwataye igihe bwo gufata abatoza batoza andi makipe bakaza gufatira umuhezo mu Mavubi byakwanga bagasubira mu makipe ya bo, ni bimwe nakwita kutagira ubunyamwuga bihera muri Minisiteri, FERWAFA n’amakipe(clubs). Wambwira ikindi gihugu gikomeye bikorwa? Ko n’aho babigerageje byangiritse kandi bafite nibura abakinnyi barenga 60 babigize umwuga.”

Ubutumwa bwe

Amavubi aritegura gukina imikino ibiri ya gishuti tariki ya 24 Gashyantare bakina na Cameroun ndetse na tariki ya 28 Gashyantare bakina Congo Brazaville bitegura imikino y’igikombe cy’Afurika cya CHAN 2020 kizabera muri Cameroun muri Mata 2020, biteganyijwe ko nta gihindutse Alain Kirasa ari we uzungiriza Mashami Vincent.