Diamond Platnumz ategerejwe i Kigali mu kwezi gutaha

Diamond Platnumz ategerejwe i Kigali mu kwezi gutaha

Diamond Platnumz, umuhanzi ukomeye muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Afurika yose muri rusange, yamaze kwemeza ko mu kwezi gutaha azataramana n’abanyarwanda i Kigali.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yashyizeho ifoto iriho gahunda yose y’ibitaramo azaririmbamo kugeza mu Kuboza uyu mwaka.

Ku Rwanda bigaragara ko azaba ari i Kigali tariki ya 17 Kanama 2019 ari bwo azataramira abanyakigali.

Diamond Platnumz akaba yaherukaga gutaramira i Kigali muri Nyakanga 2017 mu gitaramo ngarukamwaka cya Fiesta Rwanda.

Muri Mutarama 2018 uyu muhanzi yari mu Rwanda muri gahunda zarimo kwamamaza ubunyobwa bwe bwa Diamond Karanga, akaba yaranasuye abana bafite ubumuga bwo kutabona bo muri Jordan Foundation.

Tariki ya 17 Kanama, Diamond azakorera igitaramo i Kigali

Diamond ategerejwe i Kigali