Diamond yabyinishije abakobwa b'i Kigali biratinda nubwa yari afite umunaniro

Diamond yabyinishije abakobwa b'i Kigali biratinda nubwa yari afite umunaniro

Mu gitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival Diamond ntabwo yashimishije abafana be nkuko byari byitezwe bitewe n’ikibazo cy’umunaniro nkuko nawe yabyivugiye ari kuririmba…Mu bahanzi Nyarwanda hatunguranye Bushali, Igisupusupu wari witezwe bitandukana biratungurana.

Abahanzi bari bitezwe muri iki gitaramo ni Diamond na Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu.

Igisupusupu ntabwo yakiriwe nkuko abantu babitekerezaga cyangwa hagendewe ku bindi bitaramo yagiye akorera mu ntara byo akishimirwa by’ikirenga.

Kuri Diamond nawe ntabwo byagenze neza nubwo yaririmbye (Semi live) mugihe abandi bahanzi baririmbye umuziki w’umwimere (live).

Diamond yagiye ku rubyiniro saa 23hn’iminota 50′ asoza kuririmba saa 01h n’iminota 50.

Yabwiye Abanyarwanda ko abakunda

Uko igitaramo cyagenze muri rusange…

Ku isaha ya saa kumi n’imwe nibwo abantu bari batangiye kugera ahabera igitaramo kuri Parking ya Stade Amahoro I Remera.

Abahanzi bitezwe muri iki gitaramo harimo Amalon, Marina, Sintex, Bushali, Queen Cha, Safi Madiba, Bull Dog, Masamba, Nsengiyumva na Diamond Platnumz.

18h45: Itorero ry’igihugu Urukerereza nibo babanje ku rubyiniro babyina indirimbo zabo zinyuranye.

Nyuma ya Urukerereza hakurikiye ho Band ya Symphony yacurangiye abahanzi kuva ibi bitaramo byatangira. Umuhanzi bacurangiye bwa mbere ni Kenny Sol wahoze mu itsinda rya Yemba Voice.

Mu bahanzi bamamajwe uwabanjirije abandi ni Sintex, yahereye ku ndirimbo ‘Super star’ akurikizaho ‘Twifunze’ yahagurukije bake mu bafana be.

Yakurikijeho ‘You and I’, mu rwego rwo gushimisha abafana be yahamagaye ababyinnyi ku rubyiniro bamufasha , mu ndirimbo yise ‘Byina’ na ‘Akuka’.

19h50’: Marina yagiye ku rubyiniro,yahereye ku ndirimbo ‘Just like that’, yakurikijeho ‘Ni wowe gusa’, ‘Marina’ n’izindi.

20h14’: Amalon yakurikiye Marina ahera ku ndirimbo ‘Impanga’ akurikizaho ‘Derila’ ‘Yambi’ na ‘Byakubaho’.

20h39’: Queen Cha yagiye ku rubyiniro n’ababyinnyi be, yahereye kuri ‘Promise’ akurikizaho ‘Twongere’, ‘Gentleman’ asoreza kuri Winner.

Mc Buryohe waruyoboye igitaramo yasimbuwe na MC Tino hamwe na Anita Pendo, aba bombi baryohereje abafana baranyurwa bitewe n’amagambo yabo byivanze no kubyina.

21h07’: Intore Masamba yagiye ku rubyiniro arikumwe n’ababyinnyi bakenyeye bya Kinyarwanda, yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Kanjogera’ akurikizaho ‘Mama shenge’, ‘Nyaruguru’, ‘Sisi wenyewe’ na Insinzi’.

21h26’ hagiyeho umuhanzi witwa Bushali uri mubagize itsinda rya Kinya Trap riharawe muri iyi minsi, yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Zunguzayi’ iri kuri Album bakoze yitwa ‘Agasima’ akurikizaho ‘Ese ni mwebwe’ ikunzwe cyane n’Abanyakigali.

21h42’ Safi Madiba yagiye ku rubyiniro ahera ku ndirimbo yitwa ‘Kimwe kimwe’ akurikizaho ‘Nisamehe’, ‘Got it’, ‘Hero’ na ‘kontwari’ ikunzwe muri iyi minsi yamufashije guhagurutsa abafana.

22h05: Bull Dogg yagiye ku rubyiniro abakunzi b’injyana ya Rap bamweretse urukundo mu ndirimbo ze zakanyujije ho nka ‘Baranzi bose’,’Mechamant’, ‘Cinema’ n’izindi.

22h35 nibwo Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu yageze ku rubyiniro Yabanje gusaba Abanyamugi kwicanga ku ndirimbo yahereye ho yitwa ‘Icange’.

Yakurikije ho iyitwa ‘Rwagitima’ aheruka gusohora yanyuzagamo akaganira n’abafana be ababwira ko abakunda.

Yasoreje ku ndirimbo ‘Mariya jane’ yamenyekaniye ho ari naho havuye izina ry’akabyiniriro ‘Igisupusupu’, yasoje asabira abafana be kubaho bakaramba.

22h55’: Bruce Melody nibwo yageze ku rubyiniro mu myambaro ishashagira, mu ndirimbo yaririmbye harimo ‘Blocka’, ‘Tuza’, ‘Ikinya’,’Kungola’, ‘Ndumiwe’ n’izindi.

Mbere y’uko Diamond ahamagarwa ku rubyiniro habanje kujya Dj Marnaud ashyushya abitabiriye igitaramo avanga imiziki itandukanye igezweho n’iya kera yakanyujije ho.

Diamond ahinduye isura y’igitaramo…

23h50’: Diamond Platnumz nibwo yageze ku rubyiniro ahera ku ndirimbo ikunzwe muri iyi minsi yitwa ‘Kanyaga’.Uyu muhanzi ukunzwe muri Afurika akoresheje ururimi rw’Ikinyarwanda yababwiye ko abakunda cyane.

Indirimbo ye yitwa ‘Tetema’ yahinduye igitaramo n’abantu bari bicaye barahaguruka baratetema nkuko indirimbo ibivuga nubwo abari imbere bari bacanye camera z’amatelefone yabo bafata amashusho.

The One iri mu ndirimbo aheruka gusohora niyo yaririmbye bwa gatatu abafana be bamufashaga kuyibyina yakurikije ho ‘Inama’ yakoranye na Fally Ipupa biba akarusho.

Yagarutse no ku ndirimbo yakoze mu myaka nk’itatu nka ‘Mbagara’, ‘Utanipenda’, ‘Zilipendwa’ n’izindi abafana be barazishimira.

Ageze hagati ari kuririmba Diamond yanyuzagamo akavuga ko ananiwe bitewe n’ibitaramo amaze iminsi akora harimo nicyo yaraye akoreye I Burundi.

MC Buryohe niwe wayoboye igitaramo

Mu myanya y’icyubahiro hateguwe intebe

Abanyabirori b’i Kigali ntibacikanwe

Muri VIP ni uku hameze ku isaha ya saa moya

Itorero Urukerereza niryo ryabanje gutaramira abitabiriye Iwacu Muzika Fest

Itorero Urukerereza ryaserukanye umucyo

Sintex n’ababyinnyi bamufashije ku rubyiniro

Marina ni uku yaje yambaye

Kuri Stage yari afite umusore umubyinisha

Nta cyaka mu bafana

Amalon yaririmbye indirimbo ze ririmo Byakubaho ikunzwe

MC Tino

Anita Pendo yafatanyije na Tino mu kuyobora igitaramo

Uyu yari yaryohewe n’indirimbo za Masamba

Intore Masamba yishimiwe mu ndirimbo za gakondo

Abakobwa bafashije Masamba

Bushali yaje ku rubyiniro yahishe isura

Ku ndirimbo yakurikiyeho yahise akuramo umwenda wahishaga isura ye

Abakunzi ba Bushali

Umubyinnyi wa Safi Madiba

Safi yanyuzagamo akajyanisha n’umubyinnyi we

Bull Dogg ukunzwe mu bakora Rap abafana bamwishimiye

Ababyinnyi bamufashaga kubyina indirimbo ze

Nsengiyumba Francois ntabwo abafana bamwakiriye nkuko byari byitezwe

Abafana ba Bruce Melody bamweretse ko bishimiye indirimbo yahisemo aririmba

Bruce Melody yahinduranyaga imyambaro

Diamond yakiranywe urugwiro

Yabwiye Abanyarwanda ko abakunda

Inkweto yaje yambaye

Isaha ya Diamond Platnumz

Abafana ba Diamond mu Rwanda bamwishimiye

Abafana ba Diamond bari bafite ibyishimo

Abakobwa baje mu gitaramo banze gutaha batabyinanye nawe