Diamond yatangaje izina ry'umwana we yabyaranye na Tanasha

Diamond yatangaje izina ry'umwana we yabyaranye na Tanasha

Diamond Platnumz yahishuye izina yise umwana we w’umuhungu yabyaranye n’Umunyakenya Tanasha Donna aho yamuhaye izina rye rya Naseeb, izina atigeze yita abandi bana be 3 yabyaye.

Uretse uyu yabyaranye na Tanasha, abandi babiri yababyaranye n’umuherwe Zari Hassan [The Boss lady] ndetse n’uwo yabyaranye na Hamisa Mobetto yabise izina rya ‘Dangote’ asanzwe azwi ho mu muziki.

Nk’uko ikinyamakuru Tuko dukesha iyi nkuru cyabyanditse, guha uyu mwana izina rya Naseb bigaragaza ukuntu Diamond yitaye ‘cyane’ kuri Tanasha Donna bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tanasha yavuze ko umwana we yiswe ‘Naseseb Junior’ mu gihe amazina nyayo y’umuhanzi Diamond ari Naseeb Abdul Juma.

Uyu mwana w’umuhungu Diamond yabyaranye na Tanasha, yiswe izina ku munsi Diamond yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 30 ari nawo munsi uyu mwanya yavukiyeho, ku wa 2 Ukwakira 2019.

Kuva uyu mwana yavuka Diamond yavuze ko ari impano idasanzwe mu buzima buri mugabo wese yakwifuza kugira.

Urukundo rwa Diamond na Tanasha rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera z’umwaka wa 2018.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 byatangiye kuvugwa ko Diamond na Tanasha bitegura gukora ubukwe ariko biza kugenda bisubika inshuro zitandukanye kubera ko bombi bavugaga ko bakeneye kumenyana byisumbuyeho.

Tanasha usanzwe ari umunyamakuru wa radiyo yo muri Kenya yitwa NRG Radio yatangiye kugaragaza ko yihebeye Diamond abinyujije mu itangazamakuru.

Muri Mutarama 2019 yahishuye ko yamenyanye na Diamond akiri mu rukundo na Zari bashwanye ku wa 14 Gashyantare 2018.