Diane Rwigara: Ubushinjacyaha bwa Repuburika y’u Rwanda bwatangaje ko bugiye kujuririra

Ubushinjacyaha bwa Repuburika y’u Rwanda bwatangaje ko bugiye kujuririra icyemezo cy’umucamanza wagizwe umwere umunyapolitike Diane Rwigana na nyina nyuma yaho y’uko ubushinjacyaha bunanaiwe kugaragaza ibimenyetso simusiga bihamya Diane Rwigara na Nyina ibyaha bari bakurikiranweho

 

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wagatatu umushinjacyaha mukuru wa Repuburika y’u Rwanda  Jean Bosco Mutangana yavuze ko ubushinjacyaha bwubaha ibyemezo by’inkiko ariko  bagiye kujuririra icyemezo cyafashwe n’umucamanza cyo kugira umwere Diane Rwigara na Nyina kuko bafite ibindi bimenyetso simusiga bisanga ibyo bari batanze bazifashisha bajurira

Tubibutseko Diane Rwigara  na Nyina bari bakurikiranweho ibyaha birimo ibyo guhungabanya umudendezo w’igihugu,guteza imvururu muri Rubanda kuri Diane ariko hakiyongeraho icyo gukoresha impapuro mpimbano.Ibi byaha byose umucamanza yabibahanaguyeho avuga ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bihagije batanze.Nyuma yo kurekurwa ni uku byari byifashe

Ubu ubushinjacyaha bukaba bugomba kuba bwajuririye iki cyemezo bitarenze iminsi 30 kuva ao urubanza rusomewe.