Dj Pius yatunguranye azana mu kabyiniro ababyinnyi bambaye amasutiye n’amakariso mu gitaramo yahuriyemo na Amalon na Roberto wo muri Zambia –AMAFOTO

Dj Pius yatunguranye azana mu kabyiniro ababyinnyi bambaye amasutiye n’amakariso mu gitaramo yahuriyemo na Amalon na Roberto wo muri Zambia –AMAFOTO

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019 mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cyo kumurikira abakunzi ba Roberto, Dj Pius na Amalon indirimbo zabo nshya. Muri iki gitaramo Dj Pius yatunguranye azana mu kabyiniro ababyinnyi bambaye amasutiya n’amakariso.

Roberto yaje mu Rwanda gutaramira abatuye umujyi wa Kigali aho ateganya gukorera ibikorwa binyuranye, kimwe n'abahanzi bafatanyije bataramiye muri Wakanda Villa ahahoze hitwa Kaizen (Kabeza) kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019. Iki cyari igitaramo cyo kumurika indirimbo nshya aba bahanzi barimo Dj Pius, Amalon na Roberto baherukaga gushyira hanze.

Muri iki gitaramo Roberto yamurikiraga abakunzi ba muzika amashusho y’indirimbo ye nshya “Alright” yakoranye na King Kaka. Dj Pius we yamurikaga amashusho y’iyitwa “Homba homboka” mu gihe Amalon we yamurikaga indirimbo ye nshya yitwa "Impanga". Iki gitaramo cyaririmbyemo n’abandi bahanzi barimo Jack B, Ziggy 55 ndetse na Kid Gaju.

Kwinjira muri iki gitaramo ntibyari bihendutse cyane ko byari 3000frw mu myanya isanzwe na 5000frw mu myanya y’icyubahiro. Usibye aba bahanzi ariko nanone hari Dj Virus wacurangiraga abantu umuziki mu gihe iki gitaramo cyo cyayobowe na Mc Nario bose bahuriye ku kuba babarizwa muri 1K Entertainment ya Dj Pius.

Charly na NinaCharly na Nina bari bagiye gutera ingabo mu bitugu aba bahanzi

AMALON

Abafana bazaga gufata amafoto ku byamamare bakunda

Jack B

Jack B ni we wabanje ku rubyiniro

Kid Gaju

Kid Gaju nawe yataramiye abitabiriye iki gitaramo

AMALONAmalonAmalon

Amalon muri Wakanda Villa

Jack B

Jack B yafatanye agafoto na Charly na NinaZiggy55Ziggy55 nawe yitabiriye iki gitaramo

DJ PiusDJ PiusDJ PiusDJ PiusDJ PiusDJ Pius

Pius yatunguranye azana aba bakobwa bambaye gutya ku rubyiniro

Roberto

Amasaha aba akuze abantu bari kwirinda icyaka

RobertoRobertoRobertoRobertoRobertoRobertoRoberto

Roberto wamamaye mu ndirimbo "Amarulah" yataramiye i Kigali