Dore amafoto atandukanye y’urusengero Gitwaza yaguze miliyoni 8 z’amadorali muri Amerika

Dore amafoto atandukanye y’urusengero Gitwaza yaguze miliyoni 8 z’amadorali muri Amerika

Nyuma y’umwaka umwe gusa Gitwaza atangije Zion temple muri leta zunze ubumwe z’Amerika yahaguze urusengero rwa miliyoni 8 z’amadorali.

Uru rusengero yaruguze n’umuvugabutumwa witwa Mike Murdock wari umaze igihe yararushyize ku isoko ariko atarabona ukwiye kurukoreramo wa nyawe.

Nkuko Apotre Dr Paul Gitwaza yabitangarije abakiristu mu materaniro yo ku cyumweru gishize tariki 23 Gashyantare 2020,aya madorali azishyurwa mu gihe cy’imyaka 5.Apotre Dr Paul Gitwaza yavuze ko nta handi aya mafaranga azava usibye mu bayoboke ba Zion Temple ndetse no ku Mana.Gitwaza kandi yavuze ko uru rusengero ari Imana yashatse kurubaha kuko kuva yatangiza Zion Temple muri Amerika mu gihe cy’umwaka umwe bari bimutse kabiri kubera ubukode.Mu minsi uru rusengero rumaze ruri ku isoko hari abashatse kurugura miliyoni 13 z’amadorali ariko nyirarwo ararwimana,Gitwaza rero yaje kumenya amakuru ko uru rusengero ruri ku isoko,yegera uyu muvugabutumwa Mike Murdock cyane ko yahoze ari n’inshuti ye maze barabiganiraho gusa yumvaga ko bitapfa gushoboka ariko birangira arwegukanye.Muri aya materaniro abakiristu bahise bakusanya ibihumbi 250 by’amadorali.

Uru rusengero rwubatse mu buryo bugezweho kuko rufite ibikenerwa byose nk’ibiro,ibyumba by’inama n’iby’amasengesho,aho gufatira ifunguro ndetse n’icyumba cya televiziyo

Uru rusengero ruherereye i Dallas muri Amerika