Dore amafoto utabonye y'ikizungerezi cyatwaye umutima wa JayPolly

Dore amafoto utabonye y'ikizungerezi cyatwaye umutima wa JayPolly

Nyuma yo gutandukana n’umugore we Uwimbabazi Sharifa, umuraperi Jay Polly bivugwa ko ubu ari mu munyenga w’urukundo n’umunyarwandakazi ukora ubucuruzi wibera muri Kenya, Kayonga Kessy.

Muri Kanama nibwo inkuru yamenyekanye ko umuraperi Jay Polly yatandukanye n’umugore we Uwimbabazi Sharifa babyaranye umwana w’umukobwa, ni nyuma y’imyaka 5 babanye.

Nta gihe kinini cyashize, Jay Polly atangira kuvugwa mu rukundo rushya n’undi mukobwa w’umunyarwandakazi witwa Kayonga Kessy.

Uyu mukobwa akaba akora ubucuuruzi bw’imyenda muri Kenya aho afite iduka ryitwa Kessy Style, ndetse bikaba bivugwa ko mu minsi iri imbere azaza gushinga iduka inaha ry’imyenda.

N’ubwo aba bombi batari bashyira urukundo rwabo kumugaragaro, ariko bagenda baca amarenga bitewe n’amafoto yabo baba bari kumwe basangiza ababakurikira, nka Jay Polly aherutse gushyira ifoto hanze bari kumwe iherekezwa n’amagambo agira ati"kuva mu mwijima uhita werekeza mu rumuri."

Jay Polly ati'kuva mu mwijima uhita ujya mu rumuri'
Kessy na Jay Polly urukundo ntibakunda kurushyira hanze
Umukunzi wa Jay Polly ni umunyarwandakazi wibera muri Kenya
Kessy Kayonga umukunzi wa Jay Polly yibera muri Kenya
Kessy bivugwa ko ari mu rukundo na Jay Polly