Dore Amakosa atanu y’abatoza b’Amavubi bakoze ku mukino wa Cape Verde

Dore Amakosa atanu y’abatoza b’Amavubi bakoze ku mukino wa Cape Verde

Nyuma y’imikino ibiri ihuje ikipe y’Igihugu Amavubi n’ikipe y’Igihugu ya Cape verde, imikino itararanzwe n’igitego  na kimwe igasiga amahirwe y’u Rwanda yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cya Afurika 2022 ayoyotse byateye benshi kwibaza ku mitorereze y’iyi kipe muri iyi mikino ibiri.

Dore makosa yagaragaye ko ari ay’abatoza muri iyi mikino.

  1. Guhamagara ikipe ku gitutu cy’abanyamakuru bitinze

Ikipe y’Igihugu Amavubi yagize imyiteguro mibi nubwo yagize igihe kirekire cyo kwitegu (ibyumweru bitatu) ariko hakitegura abakinnyi batari ngombwa. Iyi kipe yakinnye imikino yombi yahamagawe taliki ya 7 Ukwakira nyuma yaho hakurikiraho umwiherero utarimo abakinnyi ba APR FC n’abakina hanze y’u Rwanda. Uyu mwiherero wabaye mu bice bibiri benshi mu bakinnyi bari bawurimo nti bitabajwe muri uyu mukino.  Uyu mwiherero benshi babonye ko utari ngombwa.

Mu bakinnyi babanje mu kibuga mu mikino yombi abatangiranye n’umwiherero ni Olivier Kwizera Olivier wa Rayon sport gusa.

2.Gukinisha abafite imvune

Abakinnyi nka Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie ni bamwe mu bakinnyi bitabajwe muri iyi mikino yombi ariko bafite ibibazo by’imvune. Ibi byanashimangiwe n’umutoza Mashami Vincent avuga ko byamwiciye  imibare mu mukino we wa kabiri ubwo Tuyisenge Jacques yavaga mu kibuga kuko yari atonetswe ku mvune ye kandi atatekerezaga kumusimbura. Aba bombi nta musaruro batanza mu minota yose bakinnye.

3. Kutamenya gucunga umukino (management)

Muri uyu mukino wabereye i Kigali kuri uyu wa kabiri hagaragye imicungire mibi y’umukino cyane cyane mu gusimbuza nubwo byanaranze umukino wambere wabereye muri Cape Verde. Umutoza yatunguye abantu avuga ko atigeze amenya uburyo Niyonzima Ally yahawe ikarita y’umutuku kuko ikarita yambere y’umuhondo atigeze ayibona. Usibye ko umutoza mukuru Mashami Vincent atigeze amenya ikarita y’umuhondo yambere ya Ally n’abungiriza be n’abajyanama be nta n’umwe wigeze abimuganirizaho, ibi bifatwa nk’uburangare bw’abatoza.

Ikindi ni ugusimbuza kuko mu mikino yombi umutoza yasimbuje abakinnyi 5 9babiri mu mukinoubanza na batatu mu mukino wo kwishyura) kandi yarasabwaga gusimbuza abakinnyi 10 (batanu mu mukino ubanza na batanu mu mukino wo kwishyura). Aha umutoza yagaragaje ko afite ikibazo ku bakinnyi be cyangwa akaba afite ingwizamurongo nyinshi mu bakinnyi ahamagara.

4. Kudakinisha abakinnyi yahamagaye no kudafata umwanzuro

Umutoza Mashami Vincent yahamagaye umukinnyi Rubanguka Steven ukina ku mugabane w’Uburayi ariko ntiyamuha umunota n’umwe mu mikino 180. Aha wibaza impamvu yo gukura umukinnyi iburayi ntumukinishe kandi nawe udatsinda. Ikindi cyagaragaye ni ugukinisha umukinnyi Bizimana Djihadi  iminota 180 kandi bigaragara ko ntacyo ari gukora mu kibuga.

5. Kutitabira kwa Monnet Pacquet bakabyitirira abanyamakuru

Nyuma yuko umukinnyi Kevin Monnet Pacqet ahamagawe mu mavubi ariko ntiyitabire, umutoza Mashami avuga ko byatewe na bamwe mu banyamakuru. Uyu mutoza byarinze bigera ku munsi w’umukino akivuga ko ari kuvugana na Kevin Monnet ko ntakibazo azitabira gusa hari andi makuru yavugaga ko uyu mukinnyi nta telefoni yo mu Rwanda akitaba. Kumwemeza kuza gukinira ikipe y’Igihugu niba bitarashobotse nta mpamvu yo kubyitirira abandi.